wex24news

Hatangiye kubakwa imihanda izatwara asaga Miliyari Ebyiri

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 19 Kanama 2024 mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba hatangiye ibikorwa byo kubaka imihanda mu rwego rwo kurushaho kuzamura iterambere ry’abaturiye iyo mihanda ndetse n’abayikoresha. Imihanda ifite uburebure bw’ibilometero 2 na metero 100 izubakwa mu mezi Umunani itwaye asaga miliyari 2.232 FRW.

Umuhango wo gutangiza kumugaragaro ibikorwa byo kubaka imihanda witabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, abahagarariye Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), abahagarariye ikigo cy’ubwubatsi cya NPD-COTRACO n’abandi.

Hazubakwa imihanda 7 mito yose iri mu Mujyi wa Nyamata ari yo; uva imbere y’ikigo cy’urubyiruko cya Bugesera – Centre de Sante Nyamata – Café-Nyamata – Sitatiyo Rubis.

Undi uzubakwa ni uva iruhande rw’inyubako ikoreramo Banki ya Kigali ukagera ku muhanda wa kaburimbo ugana i Karambi/Kacyiru.

Hazubakwa umuhanda uva ku ivuriro rya St David ugakomereza kuri Sitade ya Bugesera, hari kandi unyura ku ishuri rya La Racine na Laqinta Motel, ukagera ku muhanda munini.

Frank Rukundo uhagarariye NPD isosiyete izubaka iyi mihanda, avuga ko intego ari ukubaka imihanda neza kandi mu gihe gito.

Ati: “NPD COTRACO, nk’ikigo Nyarwanda, dushimishwa no gukora ikintu kikarangira ku gihe kandi neza, kuko ni ishema kuri twe.

Mu gukora uyu muhanda harimo ibizatworohereza kuko inganda zikora kaburimbo ziri hano mu Bugesera. Ikindi iyo tugiye gukorera ahantu, mu gutanga akazi, abitabwaho ba mbere ni abahatuye, bivuze ko kubaka imihanda bitanga akazi ku rubyiruko rwinshi.”

Mutabazi Richard, Meya w’Akarere ka Bugesera, yasabye uruhare rwa buri wese kugira ngo imirimo yo kubaka imihanda izihute kandi ku gihe.

Yavuze ko mu gihe hazamo amananiza aturutse ku Bigo nka WASAC ntibikuremo amatiyo vuba, REG ntikuremo amapoto y’umuriro byihuse ko byagorana kugira ngo imirimo yo kubaka irangirire igihe.

Akomeza avuga ati: “Uko amafaranga yabonetse babivuze, bashakaga amafaranga ahita akoreshwa mu buryo bwihuse. Ni nk’igerageza navuga turimo kugira ngo barebe bati, ese Bugesera ifite ubushobozi bwo gukoresha aya mafaranga mu buryo bwihuse, tuzazane n’andi menshi? Ibyo rero tuzabitsinda ari uko twese dufatanyije. Nituwubaka neza kandi vuba, ubwo n’andi mafaranga azaza kuko bizaba bigaragaye”.

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu Turere twari twarahejejwe inyuma aho kari karagizwe ahacirirwa abantu kubera ibibazo by’amateka.

Kuri ubu ni Akarere gakomeje guturwa ndetse no gushyirwamo ibikorwa remezo bifasha abagatuye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *