wex24news

Intandaro y’igihombo cya MTN Rwanda yagize

Mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, ikigo cya MTN Rwanda Plc cyahombye miliyari 10.5 Frw nyuma yo kwishyura umusoro, ikintu kidasanzwe ku kigo nk’iki kimaze kuba ubukombe mu Rwanda, kandi gisanzwe gifite amafatabuguzi benshi ku isoko ry’u Rwanda, kikanacuruza serivisi zirenze imwe.

Gusa urebye mu bitabo by’imari by’iki kigo, usanga ibintu byaratangiye kugenda nabi mu 2022, kuko mu mezi atandatu ya mbere y’uwo mwaka iki kigo cyungutse miliyari 9.7 Frw, gusa iri ryari igabanuka rya 31.5% ugereranyije n’amezi atandatu ya mbere ya 2021, kuko icyo gihe MTN Rwanda yari yungutse miliyari 14.2 Frw.

Mu mezi atandatu ya mbere ya 2023, inyungu ya MTN Rwanda yaramanutse igera kuri miliyari 5.5 Frw nyamara ari nabwo yari yinjije amafaranga menshi muri rusange, kuko yari yinjije miliyari 121 Frw, avuye kuri miliyari 106 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2022.

Nk’uko bigaragara, iki gihombo muri aya mezi kije gikurikira igabanuka ridasanzwe ryabanje mu myaka ishize, ari nayo mpamvu benshi bibajije impamvu y’ibi byose kuri iki kigo ubundi cyahoze cyunguka mu buryo bushimishije.

MTN Rwanda's Chief Finance Officer, Mark Nkurunziza during    an exclusive interview with The New Times on Wednesday, in Kigali on August 14. Photo by Olivier Mugwiza

Umuyobozi ushinzwe Imari muri MTN Rwanda Plc, Mark Nkurunziza, yavuze ko iki gihombo cyatewe n’ivanwaho ry’igiciro cyo guhamagara hagati ya MTN Rwanda n’indi mirongo, icyemezo cyafashwe n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.

Yagize ati “Buriya iyo abafatabuguzi ba MTN baterefona undi murongo, hari igiciro RURA iba yarashyizeho, imyaka yose cyabaga gihari. Muri Kanama [2023] bahita bagishyira kuri 0 Frw ariko bavuga ko bizamara umwaka umwe banafata inyingo kugira ngo barebe ingaruka zabyo.”

Yashimangiye ko nubwo ibiganiro bikomeje kugira ngo iki giciro gisubizweho, ariko cyamaze kugira ingaruka mbi, ati “Gusa twebwe ingaruka zabyo ziri mu mibare kuko byahise bigabanya amafaranga twinjiza akomoka mu kuvugana kuri telefoni. Icyo cyemezo cyo kubishyira kuri 0 Frw cyatumye ayo twari dusanzwe twinjiza amanuka cyane.”

Amafaranga MTN Rwanda Plc yinjiza binyuze mu guhamagarana hagati y’abafatabuguzi bayo n’ibindi bigo by’itumanaho agize ‘hafi 20%’ by’amafaranga yinjiza akomoka mu guhamagarana muri rusange, byumvikanisha ko ari igice kinini cy’inyungu y’iki kigo.

Iri gabanuka kandi ryanagize ingaruka mu kwiyongera ku ikoreshwa ry’iminara ya MTN Rwanda kuko abahamagarana babaye benshi, ibi bituma iki kigo cyongera iminara gifite ari nako igiciro cyo gusana no gukomeza gukoresha iminara isanzwe cyiyongera, ariko birushaho kujya habi bitewe n’abafatabuguzi ba MTN Rwanda bagikoresha sim card zayo ariko bari hanze y’u Rwanda.

Uku byatumye amafaranga MTN Rwanda ikoresha (capital expenditure) yiyongeraho 28.6% agera kuri miliyari 32.8 Frw mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka.

Nkurunziza yavuze ko ikindi cyateye MTN Rwanda igihombo harimo na nkunganire yashyizwe muri gahunda yo gufasha Abanyarwanda gutunga telefoni za ‘smart phone’ zizwi nka Ikosora+ zatanzwe kuva muri Werurwe uyu mwaka.

Izi telefoni zacuruzwaga ku bihumbi 20 Frw gusa, nyamara ntabwo ari yo mafaranga zabaga zaguzwe, ahubwo byaterwaga n’uko hari nkunganire MTN Rwanda yishyuraga kuri buri muntu wese wacuruje izi telefoni. Kuri ubu iyi nkunganire yavuyeho.

Nkurunziza kandi yavuze ko iki gihombo nta ngaruka cyagize ku gaciro k’imigabane ya MTN Rwanda, iri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, icyakora ahamya ko baganiriye n’abashoramari, “tubereka amahirwe dufite ndetse na gahunda yo kuzamura serivisi dutanga kugira ngo dukomeze gutera imbere.”

Yanavuze ko bari bifuza kujya bakorana n’ibigo byanditswe mu Rwanda bigakoresha amafaranga y’u Rwanda, kuko itakazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari (depreciation) kagize ingaruka kuri iki kigo kuko hari amasezerano cyagiranye n’ibigo mpuzamahanga ari mu madolari, yazamura agaciro bikagira ingaruka ku kiguzi bayatangaho.

Yanashimangiye ko MTN Rwanda idateganya gushora imari mu zindi nzego zakunze kuvugwa, nk’urwego rw’ubwishingizi, asobanura ko bashyize imbaraga mu bikorwa bafite magingo aya.

Mu 2021, MTN Rwanda yari yishyuye miliyoni 91$ kugira ngo ibone uruhushya rwo gukomeza gukorera mu Rwanda, gusa ntabwo iki kigo cyishyuriye rimwe ayo mafaranga, ahubwo cyafashe icyemezo ko azagenda akurwa ku nyungu yacyo mu gihe cy’imyaka 10.

Ayo mafaranga aracyakatwa ku nyungu, nabyo bikaba bigira uruhare mu kugabanya inyungu rusange iki kigo kibona.

Abafatabuguzi ba MTN Rwanda bariyongereye bagera kuri miliyoni 7.5, inyongera ya 7.5% mu gihe abakoresha mobile money nabo bageze kuri miliyoni 5.1, inyongera ya 15%.

Nkurunziza avuga ko “Bitanga icyizere cy’uko mu mezi yandi bizarushaho kugenda neza.”

Ku rwego mpuzamahanga, MTN Group yanahombye miliyoni 506$ kubera itakazagaciro ku ifaranga rikoreshwa muri Nigeria, Naira, ryatakaje hafi 70% by’agaciro karyo mu myaka mike ishize. Ibi byagize ingaruka zikomeye ku nyungu ya MTN Group muri rusange, ibi bikiyongeraho igihombo gikomoka ku ntambara iri guca ibintu muri Sudani nayo yatumye inyungu igabanuka cyane.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *