wex24news

Leta yiyemeje kwigurira toni 31 000 z’umuceri wabuze isoko

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje kugeza ubu hari toni 31 000 z’umuceri utarabona umuguzi, ku buryo Leta ifatanyije n’ikigo East Africa Exchange (EAX) gikora ubucuruzi bwambukiranye imipaka, bafashe ingamba zo kuwugura ukagaburira abanyeshuri undi ugacuruzwa.

Image

Hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’abahinzi hirya no hino mu gihugu bahinze umuceri ubura isoko ndetse na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aherutse kukigarukaho, yibaza impamvu inzego zibishinzwe zitagikemura.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri, yashimiye abahinzi ko bahinze kandi bakeza, avuga ko kongera umusaruro atari ikibazo ahubwo ko habayemo kubura abaguzi ngo abahinzi bawuhinze babone amafaranga yo kubateza imbere.

Minisitiri Dr. Musafiri yumvikanishije ko kandi impamvu umuceri ubura abaguzi ari uko iyo usaruwe ubanza kunyura mu nganda kugira ngo utonorwe.

U Rwanda rusanzwe rufite inganda 26 zitonora umuceri ari na zo zinawugurira amakoperative y’abahinzi bawo.

Dr. Musafiri ati: “N’ubundi hari uwo baguze (inganda) ubushobozi bubabana bukeya. Ariko dufite undi muceri utari wagurwa ngo ugere ku ruganda, ugurishwe.”

Minisitiri Dr. Musafiri yavuze ko kugeza ubu hari toni ibihumbi 5 by’umuceri ukiri ku mbuga aho bawusarurira.

Yatangaje ko Leta yashyizeho igiciro cy’amafaranga 500 ku kilo cy’umuceri, mu gihe inganda ziwugura zivuga ko ari menshi kuko mbere wagurwaga make kuri aya.

Minisitiri Dr. Musafiri yavuze gushyiraho icyo giciro, Leta iba yifuza ko umuhinzi w’umuceri yunguka, ugereranyije n’ibyo yashoye mu kuwuhinga.

Mu rwego rwo kugira ngo umuceri udahomba, Leta ku bufatanye n’ikigo EAX gikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, biyemeje kugura uwo muceri wose mu gihugu utarabona abaguzi.

Minisitiri Dr. Misafiri yakomeje agira ati: “Twatanze amafaranga kugira ngo tugure uwo muceri ndetse tuzawutunganya kugira ngo tuwugurishe mu mashuri ndetse ku mafaranga make, kurusha ayo abacuruzi bari kuwutangira kuri ayo mashuri.”

Mu gihugu hose umuceri utaragurwa ni toni 26 000 ubitse mu buhunikiro, mu gihe ukiri ku mbuga ari hafi toni 5 000, zose hamwe zikaba toni 31 000 zitarabona abaguzi.

MINAGRI ivuga ko ikibazo cy’umuceri wabuze abaguzi, ukiri ku mbuga, kiri mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Gasabo, Rwamagana na Ngoma, ahandi bawuhinga wamaze kugezwa mu bubiko utegereje abawugura.

Hagati aho ariko, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude we yavuze ko guhera ku Cyumweru tariki ya 18 Kanama, inzego zitandukanye zikomeje gushaka uko umuceri ukiri ku mbuga wakurwaho imvura itaragwa ngo wangirike.

Ati: “Mu mashuri buri mwaka dukenera toni ibihumbi 16 z’umuceri. Ni ukuvuga ngo umuceri hafi ya wose wera mu Rwanda dushobora kuwubonera abaguzi, kuko hari n’abandi bawugura.”

Minisitiri Musabyimana yavuze ko Leta irimo guhangana n’uko icyo kibazo cy’umuceri ubura abaguzi kitagaruka, abahinzi bakaba bawihera abamamyi.

Umuceri wose umaze kubarurwa ko udafite isoko ni uwo  mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Kayonza, Gasabo, Ruhango, Rwamagana, Gatsibo, Nyagatare, Ngoma, Bugesera, Huye na Gisagara.

Kugeza ubu, MINAGRI itangaza ko Abanyarwanda barya hafi toni 450 000 z’umuceri buri mwaka, mu gihe uwera mu Gihugu utarenga toni 70 000, ari na yo mpamvu hakenerwa uturuka mu mahanga.

MINAGRI yahumurije abahinzi ko nta kibazo bazongera kugira cyo kubura isoko ry’umusuro w’umuceri, ko hafashwe ingamba z’uko Leta izajya yigurira umusaruro wose wabuze isoko w’ibinyampeke, birimo umuceri, ibigori n’ibindi.

Abahinzi nanone bijejwe ko nta gihombo bazagira kuko isoko ry’umuceri rihari.

Ibiciro by’umuceri udatonoye byemewe ku kilo byashyizweho na Minisiteri y’Ubucurizi n’Inganda, bigaragaza ko Intete ngufi ari amafaranga y’u Rwanda 500, intete ziringaniye ni amafaranga 505, intete ndende ni amafaranga 515, Umuceri wa Basmati ni amafaranga 775.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *