wex24news

The Ben yavuze ko yiyumva nyuma yo kwiyunga na Gael

Umuhanzi Mugisha Benjamin, uzwi nka The Ben, yatangaje ku nyuma yo kwiyunga na Coach Gael yiyumva neza, nyuma y’uko byari bimaze igihe bivugwa ko ubwumvikane buke hagati y’aba bombi buri mu byatumye indirimbo Sikosa itinda gushyirwa ahagaragara.

Image

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mbere y’igitaramo yakoreye mu Karere ka Musanze, The Ben yavuze ko yiyumva neza nyuma yo kwiyunga na Coach Gael.

Ati: “Ndiyumva neza nyuma yo guhuza n’umuvandimwe wanjye Gael, ubu turi amahoro, mbere y’uriya munsi  mwabonyeho amafoto twari tumaze iminsi turimo kuganira byimbitse, turimo guhuza, tubabarirana,  kandi icyari kigamijwe muri byose ari na cyo n’ubu tugenderaho ni ukwagura imishinga yacu kandi ntitwayagura tutari umwe.” 

Asobanura uko afata Gael, The Ben yavuze ko atitaye ku byabatanyaga ubwo biyungaga, kuko yibutse ibyiza amuziho akongera kubyishimira.

Ati: “Gael ntabwo nigeze muvugaho nta n’undi muntu nigeze mvugaho, ariko reka mvuge kuri Gael: ni umuntu mwiza cyane, mu muntu habamo imico itandukanye (Character), sindibwite ku byo tutumvikanyeho ariko reka nite ku byo namubonyeho byiza ndetse n’ejo bundi twongera kuganira tugahuza nibutse ibyiza kurusha ibibi.”

The Ben avuga ko kongera guhuza na Coach Gael byagizwemo uruhare n’abantu batandukanye by’umwihariko Jimmy Muyumbu wanamubereye Parrain, akamenyesha abakunzi b’ibihangano bye ko kugeza ubu hagati ye na Gael ari nta kibazo bafitanye.

The Ben avuga ko indirimbo Sikosa yafatanyije na Kevin Kade inyikirizo yayo ikaririmbamo Element, yabaye intandaro y’ibiganiro byabo bombi, nubwo mu byo baganiriyeho itarimo, gusa ngo Abanyarwanda bazayibona vuba kuko ari bo yakorewe kandi ko kuva bamaze kwiyunga ibintu byose bizagenda neza.

Tariki ya 15 Kanama 2024, ni bwo hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hiriwe amafoto ya Caoch Gaele ari kumwe na The Ben biyunze, ibintu  byanyuze benshi bakurikirana amakuru y’imyidagaduro mu Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *