wex24news

U Rwanda rugiye kwakira Inama Nyafurika 

Kuva ku itariki 02-03 Ukuboza uyu mwaka, u Rwanda ruzakira inama nyafurika izamurikirwamo imiti ‘African Medical Exhibition & Conference -AMEC’.

Image

Izahuza abasaga 150 baturutse mu bihugu bisaga 25, nkuko bigaragara ku rubuga rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB).

Iyi nama izabera ahasanzwe habera inama muri Camp Kigali, KCEV. Byitezwe ko abazatanga ibiganiro basaga 40. Abazitabira inama nyafurika bazagira umwanya wo kuganirira mu matsinda agera ku 10.

Inama Nyafurika izamurikirwamo imiti izigirwamo uko ubuvuzi muri Afurika bwatezwa imbere.

Ni inama kandi igamije guhuza udushya, ubuhanga, ibitekerezo byiza ndetse n’ubufatanye ku mugabane ufite ubuzima bwiza.

RCB ibinyujije ku rubuga rwayo, itangaza ko inama izibanda cyane ku bibazo byugarije ubuzima ku mugabane w’Afurika ariko hakazanareberwa hamwe amahirwe yaboneka mu buvuzi bw’ahazaza.

Bimwe mu bizamurikwa ni ibikoresho byifashishwa mu buvuzi, serivisi ndetse n’ikoranabuhanga rikoreshwa na sosiyete zikora ibijyanye n’ubuvuzi.

Bamwe mu bazatanga ibiganiro barimo Smijo Varghes, Umuyobozi Mukuru wa Indiospital, Dawit Tewodros, Umuyobozi wa Najma Medical Center ikorera i Doha, Qatar na Jacob Smith Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Haleluja Hospital byo muri Ethiopia.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *