wex24news

Umuherwe Mike Lynch mu baburiwe irengero

Umwongereza w’umuherwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga Mike Lynch ni umwe mu bantu batandatu batarabonerwa irengero nyuma y’impanuka y’ubwato bw’abaherwe bwarohamye mu nyanja hafi y’umujyi wa Sicily mu rukerara rwo kuri uyu wa mbere.

Mike Lynch, former chief executive officer of Autonomy Corp., a unit of Hewlett-Packard Co., and founder of Invoke Capital Partners, poses for a photograph in London, U.K., on Tuesday, July 8, 2014.

Ubwo bwato bureshya na metero 56 z’umurambararo bwari butwaye abantu 22, abakozi bo mu bwato 10 n’abagenzi 12 barimo Abongereza, Abanyamerika n’Abanyakanada. Ibikorwa by’ubutabazi byabashije kurokora 15 barimo akana k’agakobwa k’Akongereza gafite umwaka umwe, n’umugore wa Mike Lynch uri mu barohowe mu ba mbere

Ubwato bwarohamye butwaye abantu 22, mu gihe 15 ari bo bamaze gutabarwa kugeza ubu

Ibitangazamakuru byo mu mujyi wa Sicily byanditse ko ubwo bwato bwitwaga Bayesian, bwarohamye nyuma yo guhura n’inkubi y’umuyaga myinshi cyane mu ijoro ryo ku Cyumweru yazamuraga amazi menshi cyane akisuka mu bwato aherekejwe na za serwakira zo mu mazi zizwi nk’amasata.

Umuherwe Mike Lynch, bamwe bakunze kwita ’Bill Gates w’Umwongereza’, ni umwe mu bashinze ikigo cy’ikoranabuhanga Autonomy, cyaje kugurwa nyuma na Hewlett-Packard, igihangange mu ikoranabuhanga rya mudasobwa kuri miliyari 11 z’amadolari y’Amerika.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *