Uruganda rukomeye mu gukora sima mu Rwanda (CIMERWA) rwatangaje ko Mangesh Verma ari we Muyobozi Mukuru warwo.
Verma yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa n’ubucuruzi muri Companyi yo muri Kenya, United Millers Limited, aho yakoze imyaka isaga 10.
CIMERWA kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024 yatangaje ko ku itariki ya 1 Nyakanga 2024, Mangesh Verma yagizwe Umuyobozi Mukuru mushya wa CIMERWA akaba yarasimbuye James Oduor.
Oduor yayoboraga CIMERWA kuva muri Mutarama umwaka ushize wa 2023.
Impinduka zibaye mu gihe CIMERWA yegukanwe n’uruganda rwa National Cement Holdings Limited bya burundu muri uyu mwaka wa 2024.
National Cement Holdings Limited yegukanye uruganda rwa CIMERWA PLC ku rugero rwa 99.94%, mu gihe imigabane myinshi y’uruganda rwa CIMERWA ingana na 51% yari isanzwe ari iya PPC International Holdings Proprietary Limited (PPCIH) na ho indi isigaye ingana na 49% ikaba yari iy’abanyamigabane barimo Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Agaciro Development Fund, Rwanda Investment Group na SONARWA General Insurance Company Holdings Ltd.
Uruganda rwa CIMERWA rwashinzwe mu 1984, rukaba uruganda rwa mbere rwatangiye gukorera sima mu Rwanda.
Uru ruganda ruherereye mu Ntara y’Iburengerazuba Akarere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama hafi y’umupaka w’Amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda.
Ni uruganda rufite umwihariko wo gukora sima kuva ku icukurwa ry’ibiyikorwamo, kuyitunganya, no kuyigeza ku isoko.
Mu cyumweru gishize, CIMERWA yatangaje ko amafaranga y’amezi icyenda yarangiye ku ya 30 Kamena, inyungu nyuma y’imisoro yiyongereyeho 22%, igera kuri miliyari 11, naho inyungu ku mugabane yazamutseho 22.3 % angana na miliyari 16.17.