wex24news

Abanyeshuri b’Abanyarwanda begukanye umudali wa zahabu 

Itsinda ry’abanyeshuri batandatu b’Abanyarwanda ryahize abandi mu marushanwa Nyafurika y’Imibare (Pan-African Mathematics Olympiad, PAMO 2024) ndetse umwe witwa Denys Prince Tuyisenge, yegukana umudali wa Zahabu.

Abandi banyeshuri b’Abanyarwanda babonye umudali wa feza, n’indi itatu y’umuringa abandi bakobwa benshi babona imidali y’umuringa. Aya marushanwa yahuje abanyeshuri bo mu bihugu 30 bya Afurika aho abana bagaragaza impano zabo mu mibare.

Urugendo rwaganishije abanyeshuri bahagarariye u Rwanda ku ntsinzi rwatangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo bakoraga neza mu marushanwa y’Imibare mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, East African Mathematical Olympiad (EAMO) begukana umwanya wa mbere mu bihugu umunani.

Aba banyeshuri kandi bitabiriye Irushanwa Mpuzamahanga ry’Imibare (IMO) bahakura ubunararibonye kandi na ho bitwara neza.

Ni abanyeshuri batoranywa mu bigo by’amashuri yisumbuye binyuze mu bufatanye bw’Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare, AIMS Rwanda, Minisiteri y’Uburezi n’abandi bafatanyabikorwa batoranya mu barenga ibihumbi 40, bakazavamo abagera kuri 23 ari na bo bahagararira igihugu mu marushanwa yo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Perezida wa AIMS Rwanda Centre na AIMS Network, Prof. Sam Yala yagaragaje ko umusaruro w’abanyeshuri b’u Rwanda uteye ishema.

Ati “Dutewe ishema n’umusaruro abana bacu bagezeho, uyu mudali wa zahabu ntabwo ari intsinzi y’iri tsinda ahubwo ni uw’igihugu cyose. Uragaragaza amahirwe urubyiruko rw’u Rwanda rwiga amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare (STEM) bafite. Twiyemeje guteza imbere impano zabo binyuze muri gahunda zo kwegera abantu, duteza imbere imibare mu Rwanda.”

AIMS Rwanda ifasha gutegura abanyamibare, kubatoza kuva bakiri bato ndetse binyuze muri gahunda zayo zitandukanye yiyemeje guteza imbere ibyerekeye imibare mu Rwanda.

AIMS yashinzwe mu 2003. Ihuriyemo ibigo by’icyitegererezo byigisha abantu ku rwego rwa kaminuza mu bumenyi mu mibare n’ubushakashatsi. AIMS ifite amashami mu bihugu nk’u Rwanda, Afurika y’Epfo, Senegal, Ghana na Cameroon kandi igira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *