wex24news

Abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda  basuye APR FC yitegura Azam FC

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, ari kumwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Major Gen. Vincent Nyakarundi, basuye ikipe ya APR FC i Shyorongi ku wa Kabiri tariki 20 Kanama.

Iyi kipe irimo kwitegura umukino wo kwishyura wa CAF Champions League izakiramo Azam FC yo muri Tanzania ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 kuri Sitade Amahoro.

APR FC yatsinzwe na AZAM FC igitego 1-0 mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye muri Tanzania, aho igitego rukumbi cyatandukanyije amakipe cyabonetse kuri penaliti itaravuzweho rumwe yinjijwe na rutahizamu Blanco ukomoka muri Colombia.

Nyuma y’uyu mukino, Gen Mubarakh Muganga akaba yarasabye abakunzi ba APR FC kwihanganira uwo musaruro gusa abizeza ko umukino wo kwishyura bazegukana intsinzi ku kigero cya 110%.

Biteganyijwe ko Azam FC igera mu Rwanda ku wa Kane tariki 22 Kanama 2024 ije gukina umukino wo kwishyura.

Ikipe izakomeza hagati y’amakipe yombi izahura mu ijonjora rya kabiri n’ikipe izatsinda hagati ya JKU yo muri Zanzibar na Pyramids yo mu Misiri.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *