wex24news

Barack na Michelle Obama bongeye guhamya urwo bakundana imbere y’imbaga

Barack Obama n’umufasha we Michelle Obama bitabiriye inama y’Abademokarate yitabiriwe n’imbaga nyamwishi aho bongeye guhamya urwo bakundana ku rubyiniro.

Ni inama y’abarwanashyaka b’ishyaka ry’Abademokarate yabaye ku munsi wa Kabiri mu mujyi wa Illinois muri Chicago aho yahuje abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye baje gushyigikira Kamala Harris na Tim Walz mu gihe habura igihe gito ngo amatora ya Perezida abe. Aha niho Barack na Michelle Obama bongeye kuzamura amarangamutima ya benshi.

Ku munsi wa mbere w’iyi nama yari yitabiriwe n’abarimo Hillary Clinton na Joe Biden aho bose bahurije ku kuba bashyigikiye Kamala Harris. Barack na Michelle Obama nabo mu ijambo bavugiye muri iyi nama bose bagushaga ku ngingo yo gusaba abanyamerika kuzatora Madame Harris ‘bavuga ko abikwiriye’.

Icyakoze nubwo bose bavuze amagambo akarishye, hari ibyo bavuze bishimisha benshi nk’uko CNN yabitangaje. Ibi ntabwo bifite aho bihuriye na politiki ahubwo bijyanye n’umubano wabo dore ko bawushimangiye bari ku rubyiniro.

Barack Obama nawe yafashe umwaya wo gutanga ubutumwa 

Ubwo Michelle Obama yarangizaga kuvuga ijambo nibwo Barack yahise amusanga ku rubyiniro mu gihe imbaga y’abantu yateraga hejuru iti “Our forever President’ bisobanura ngo ‘Perezida wacu w’ibihe byose’. 

Barack Obama wari urimo amwenyura yahise nawe agira ati: “Mumpere amashyi urukundo rw’ubuzima bwanjye. Niwe umfasha muri byose”. Michelle wahise amusanganira akamuhobera yamusubije ati: “Urakoze rukundo rwanjye, ikaze ku rubyiniro”. Bombi bahise bahoberana biratinda.

Si ubwa mbere Barack na Michelle Obama berekanye urwo bakundana mu ruhame dore ko kuva na mbere bakunze kurangwa no kwerekana amarangamutima yabo imbere y’abantu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *