wex24news

BNR yagabanyije inyungu fatizo ku bigo by’imari

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), yatangaje ko yagabanyije urwunguko rwayo ku bigo by’imari, rugera kuri 6,5% ruvuye kuri 7% rwari rusanzweho.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, yavuze ko byatewe n’uko ibiciro ku masoko biri ku rwego rwiza, kuko muri uyu mwaka izamuka ryabyo ritazarenga 5%.

Guverineri Rwangombwa yavuze ko Banki Nkuru y’u Rwanda ishima ko umuvuduko w’ibiciro ku isoko wasubiye hasi, kuko wavuye kuri 4.7% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2024, ukaba ugeze kuri 5.1%, ndetse hakaba hari icyizere ko uyu muvuduko utazarenga 5% muri uyu mwaka wose ndetse n’utaha wa 2025.

Guverineri Rwangombwa akavuga ko iyi ari imwe mu mpamvu zatumye BNR igabanya inyungu fatizo, ikava kuri 7% ikagera kuri 6.5, kugira ngo igendane n’imiterere y’ubukungu.

Yagize ati “Nk’uko mubizi twari twabizamuye mu myaka ibiri ishize kubera ibibazo by’ibiciro ku masoko twabonaga umuvuduko ukabije. Ubu rero kubera ko wagabanyutse uri aho twifuza, twasanze ari ngombwa ko dukomeza kumanura uru rwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu”.

Muri rusange BNR igaragaza ko urwego rw’imari mu Rwanda ruhagaze neza, haba ku mari shingiro ibigo by’imari bifite, uburyo bibonamo inyungu ndetse ubwiza bw’inguzanyo ibigo by’imari bitanga.

Ati “Ni urwego tubona ruhagaze neza mu bipimo byose, bitugaragariza ko nta mpungenge y’uko habaho guhungabana uko ari ko kose ku rwego rw’imari cyangwa se ibigo by’imari mu Gihugu cyacu”.

BNR igaragaza ko ku rwego mpuzamahanga, mu mwaka wa 2022, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko wari warenze igipimo cya 8%, mu mwaka ushize wa 2023 uragabanuka ugera kuri 6.7%, mu gihe muri uyu mwaka byitezweho kugabanuka bikagera kuri 5.9%, mu gihe mu mwaka utaha byitezwe ko bizagera kuri 4.4%.

Guverineri Rwangombwa avuga ko iri gabanuka rigaragaza ko ikibazo cy’umuvuduko w’ibiciro ku masoko u Rwanda rwaterwaga n’ibyo rutumiza hanze ugenda ugabanuka, ari na byo bituma ibiciro ku masoko yo mu Rwanda na byo bigenda bigabanuka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *