wex24news

Ikipe y’Igihugu U18 yerekeje muri Tunisie

Nyuma yo gushyikirizwa ibendera ry’Igihugu n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, ikipe y’Igihugu y’ingimbi y’Abatarengeje imyaka 18, yerekeje muri Tunisie mu mikino Nyafurika.

Izi ngimbi zerekeje mu Mujyi wa Sfaxien muri Tunisie, mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 20 Kanama 2024. Iyi kipe y’Igihugu igiye gukina imikino Nyafurika ihuza ingimbi zitarengeje imyaka 18. Abakinnyi 12 bayobowe n’umutoza wa bo, Ntawangundi Dominique n’abamwungirije, ni bo berekeje muri Tunisie.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, Ngarambe Rafael, yavuze ko aba basore bagize imyiteguro myiza kandi buri kimwe cyagenze neza.

Ati “Biteguye neza mu buryo bushoboka bwose. Ni abana bamaze gukura bidasaba ko babwirizwa kuri buri kamwe. Nta wagize ikibazo, nta we ufite imvune. Bagiye biteguye. Ubutumwa twabahaye ni ubwo kugenda bagahagarira Igihugu neza kandi bakazarangwa n’ikinyabupfura. Bagiye kwiga ariko twanabatumye kuzana igikombe.”

Kapiteni w’iyi kipe y’Igihugu, Utuza Destin, yavuze ko bagize imyiteguro myiza kandi biteguye kuzahagararira neza Igihugu no kuzagihesha ishema mu irushanwa bagiyemo.

Ati “Twagize imyiteguro myiza. Tumaze ukwezi turi mu myitozo, twatangiye tugera kuri 30 ariko hasigaye 12. Buri umwe yarakoze cyane kugira ngo abe muri urwo rutonde rwa 12. Abakinnyi turi kumwe tumeze neza, abatoza baradufasha kandi natwe tukumva vuba. Twiteguye guhagararira neza Igihugu kandi tukazitwara neza tukazagihesha ishema. Idarapo baduhaye nta bwo tuzarisebya.”

Iyi mikino iteganyijwe kuva uyu munsi tariki ya 21-31 Kanama 2024. Umutoza mukuru w’izi ngimbi, Dominique yavuze ko batagiye mu butembere kandi anyuzwe no kuba afite abasore batajenjetse ndetse biteguye kuzimana u Rwanda mu mahanga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *