wex24news

Jennifer Lopez yashyize yaka gatanya

Ibya Ben Affleck na Jennifer Lopez byamaze kurangira burundu kuko Jennifer Lopez yamaze kwaka gatanya asaba uwari umugabo we ko buri wese yaca inzira ye.

TMZ yatangaje ko Jennifer Lopez yasinye gatanya mu Rukiko Rwisumbuye rwa Los Angeles. Uyu mugore yahisemo kuyisinya nta munyamategeko bari kumwe. Ibintu bigaragaza ko ariwe ubwe wihitiyemo gutandukana n’umugabo we.

Igaragaraza ko batandukanye ku wa 26 Mata uyu mwaka, mu gihe bari barushinze ku wa 16 Nyakanga 2022.

Jennifer mu mpapuro yahaye urukiko ntabwo yagaragajemo ‘prenup’. Gusa, TMZ yavuze ko amakuru ifite aya masezerano ajyanye n’imitungo yabo n’uko bagombaga kuzayigabana mu gihe baba batandukanye azwi mu cyongereza nka ‘prenuptial agreement’ cyangwa ‘prenup’ mu mpine ntayo bigeze basinya mbere yo kurushinga.

Aya akomeye cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuko mu gihe adahari, iyo habayeho gatanya muri Leta zimwe, umutungo rusange w’umuryango abagiye gutandukana barasatura bakaringaniza.

Batandukanye bamaze iminsi buri wese yarafashe inzira ye. Ndetse Jennifer mu minsi yashize yagaragaye ari kwishimisha ukwe mu biruhuko mu Burayi mu gihe umugabo we yari muri Amerika.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *