wex24news

M23 yigaruriye Kikuvo

Umutwe wa M23 waraye wigaruriye umujyi muto wa Kikuvo uherereye muri Teritwari ya Lubero ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

M23 yigaruriye Kikuvo

Kikuvo iherereye mu bilometero bibarirwa muri 30 ujya mu burasirazuba bw’umujyi wa Kanyabayonga.

M23 yayigaruriye nyuma y’imirwano yayisakiranyije n’imitwe ya Wazalendo ifatanya n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa muri iriya ntambara. Ni imirwano yatangiye mu masaha y’igitondo.

Amakuru avuga ko M23 yigaruriye aka gace nyuma y’uko abazalendo bari bateye ibirindiro byayo biherereye mu gace ka Kirumba na ko ko muri Teritwari ya Lubero.

Imirwano yo ku wa Kabiri yabaye nyuma y’iminsi 16 y’agahenge kemerejwe mu nama yahurije i Luanda ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC ku wa 30 Nyakanga uyu mwaka.

Ni agahenge icyakora M23 yavuze ko ititeguye kubahiriza bijyanye no kuba ubwo kemezwaga itari ihagarariwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *