wex24news

Rayon Sports WFC yasezerewe mu mikino ya CECAFA y’Abagore

Rayon Sports y’Abagore yatsinzwe umukino wa kabiri na Kenya Police Bullets yo muri Kenya igitego 1-0, isezererwa mu Irushanwa rya CECAFA ryo gushaka Itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya CAF Champions League y’Abagore.

Image

Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kanama 2024, kuri Abebe Bikila Stadium muri Ethiopia.

Wari umukino Rayon Sports yari ikinnye muri iri rushanwa nyuma yo gustindwa na CBE FC yo muri Ethiopia ibitego 3-2 mu mukino wa mbere.

Agace ka CECAFA kagizwe n’amatsinda abiri, Gikundiro iri mu rya mbere hamwe na CBE FC yo muri Ethiopia, Yei Joints Stars FC yo muri Sudani y’Epfo, Kenya Police Bullets FC na Warriors Queens FC yo muri Zanzibar.

Muri uyu mukino Rayon Sports WFC ntabwo yahiriwe kuko yatangiye itsindwa igitego cya mbere ku munota wa kane cyinjijwe na Purity Anyetu, maze igice cya mbere kirangira Kenya Police Bullets FC iyoboye umukino n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yagarutse yahinduye uburyo bw’imikinire itangira kwataka izamu rya Kenya Police Bullets FC binyuze kuri Mukandayisenga Jeannine benshi bazi nka ‘Kaboy’, wari waboye ba myugariro.

Umukino warangiye abakinnyi b’Umutoza Rwaka Claude batabashije kwishyura igitego itakaza umukino wa kabiri muri iri rushanwa rya CECAFA y’Abagore.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Rayon Sports isezererwa muri iri rushanwa nubwo isigaje umukino wa nyuma mu itsinda izakinamo na Yei Joint Stars yo muri Sudani y’Epfo ku itariki ya 23 Kanama 2024.

Kugeza ubu, CBE FC yo muri Ethiopia ni yo iyoboye itsinda n’amanota atandatu, ikaba yahise ibona itike ya ½ cy’irangiza nyuma yo kunyagira Yei Joint Stars ibitego 4-0 mu mukino wabanje. Kenya Police Bullets FC ni iya kabiri n’amanota ane, mu gihe Rayon Sports iza ku mwanya wa nyuma na 0 kuri 6.

Amakipe abiri mu itsinda ni yo azahita azamuka muri ½ cy’irangiza, mu gihe amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma ari yo azahagararira akarere ka CECAFA mu mikino ya CAF Champions League izaba ikinwa ku nshuro ya kane.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *