wex24news

Rev Pasiteri Dr Antoine Rutayisire yanyomoje abavuze ko yakoze impanuka

Rev Pst. Dr Antoine Rutayisire yanyomoje amakuru amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga avuga yakoze impanuka n’umuryango we.

Rev. Pat. Dr Antoine Rutayisire avuga ko makuru atari yo ari ibihuha.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya yavuze  ko aya makuru na we yatangiye kuyabona ku Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga, ariko ngo  ari impuha ahubwo ari muri Sudan y’Epfo aho yagiye kwigisha Abapasiteri bagenzi be.

Yagize ati: “Iyo nkuru ni impuha! Ubu ndi i Juba nagiye kwigisha Abapasiteri bo muri Sudan y’Epfo”.

Dr Rutayisire Antoine yamenyekanye cyane munyigisho zigiye zitandukanye z’iyobokamana mu Rwanda, yahoze ari Umushumba w’Itorero Anglikan Paruwasi Remera aho yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru muri Kamena 2023 ariko akaba agikomeje gukora ivugabutumwa mu buryo butandukanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *