Urwego Ngenzuramikorere, RURA rwashyizeho amabwiriza agamige guca ubujura n’ibindi byaha byifashisha ikoranabuhanga.
Mu itangazo ry’uru rwego ryo ku wa 20 Kanama 2024, rivuga ko “Mu rwego rwo gukumira no kurwanya ubujura n’ibindi byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga by’umwihariko ibikorerwa kuri telefoni.”
RURA ivuga ko mu rwego rwo guca intege no kurwanya ubwo bujura,servisi zo kwibaruzaho simukadi cyangwa gukora SIM swap,zizajya zitangwa gusa mu nyubako zagenewe ibigo by’itumanaho.
Uru rwego rukomeza ruvuga ko simukadi izajya igaragara mu bikorwa by’ubujura cyangwa mu bindi byaha izajya ivanwa ku murongo hamwe n’izindi zose zibaruye ku ndangamuntu ya nyirayo.
Urwego Ngenzuramikorere, RURA, ruvuga kandi ko umukozi wese w’ikigo cy’itumanaho cyangwa ugihagarariye(agent) uzagaragarwaho ibikorwa by’ubujura cyangwa ibindi byaha bikorewe kuri telefoni azabihanirwa.
RURA yasabye abantu kwirinda gutiza cyangwa gutanga simukadi ikubaruyeho hagamije kwirinda ko yakoreshwa mu bikorwa by’ubujura cyangwa ibindi byaha.
Muri iryo tangazo RURA yaboneyeho gusaba abantu kurangwa n’ubushishozi mu gihe babonye ubutumwa bubasaba gutanga amafaranga.
Yagize iti “Gushishoza mu gihe muhamagawe cyangwa mwakiriye ubutumwa bubasaba amafaranga ndetse b’ubundi bushukanyi bwiyitirira ibigo by’itumanaho n’izindi nzego zitandukanye.”
Iri tangazo rigiye hanze mu gihe hashize iminsi humvikana amatekamutwe basaba abantu kubohereza amafaranga bakoresheje ubutumwa bugufi.
Aba basabaga abantu kubashyirira amafaranga kuri nimero runaka bigize nkaho basanzwe baziranye.
Ingingo ya 307 y’igitabo cy’itegeko ngenga gishiraho amategeko ahana ibyaha, ivuga ko umuntu “umuntu wese utwara ibintu byabitswe cyangwa byoherejwe kuri za mudasobwa cyangwa ibindi byuma bishobora gukora nka za mudasobwa atari we byari bigenewe ngo ahanisha igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myka itanu., n’ihazabu ry’amafaranga y’ u Rwanda kuva ku 500.000 frw kugeza kuri miliyoni eshatu.