wex24news

Umunya-Nigeria yirukanwe mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo 2024

Abantu batandukanye bakomoka muri Afurika y’Epfo bakomeje kwishobongora ku banya-Nigeria, nyuma yo gucunaguza umukobwa ukomoka muri iki gihugu wahatanaga muri Miss South Africa bikaza kurangira yikuyemo.

Image

Chidimma Vanessa Adetshina wari mu bakobwa bahataniye Ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo uyu mwaka, yikuye mu irushanwa kubera igitutu , nyuma y’igihe kinini hari impaka muri icyo gihugu zimushinja kuba umunyamahanga, nyamara yaravukiye muri Afurika y’Epfo.

Izi mpaka zaje kurangizwa n’iperereza bivugwa ko ryakozwe rigasanga uyu mukobwa wavutse mu 2001, nyina yaribye ibyangombwa bimwerera ubwenegihugu bwa Afurika y’Epfo nyamara akomoka muri Mozambique, mu gihe se w’uyu mukobwa we akomoka muri Nigeria.

Ibi byatanatumye ku wa 8 Kanama Chidimma afata umwanzuro wo gusezera mu irushanwa ribura iminsi ibiri ngo ribe, gusa ahita atumirwa mu irushanwa rya Miss Universe Nigeria ndetse aza kwemera guhatana.

Nyuma yo kwinjira muri Miss Universe Nigeria, ari imbere mu majwi nabyo bikaba byakomanyije imitwe abakoresha imbuga nkoranyambaga muri ibi bihugu byombi.

Image

Amagambo y’Abanyafurika y’Epfo yakuruye uburakari kuri benshi bakomoka muri Nigeria, basaba kureka uyu mukobwa akabaho ubuzima bwe yishimiye.

Abandi baje baseka bagaragaza ukuntu yamaganwe none bakaba bari kwigamba ko akomoka muri iki gihugu. Hari nk’uwanditse ati “Abanyafurika y’Epfo batekereza ko bafite ububasha bwo kuganza Nigeria muri buri kimwe.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *