wex24news

Abacuruzi b’intwaro bari gushaka isoko bifashishije urubuga rwa X

Abacuruza intwaro muri Yemeni bari gukoresha ku mugaragaro urubuga nkoranyambaga rwa X, rwahoze ari Twitter, kugira ngo bagurishe intwaro zirimo za Kalashnikov, pistolet, grenade n’imbunda zirasa grenade.

Abacuruzi b'intwaro muri Yemen bari gushaka isoko bifashishije urubuga rwa X

Abacuruzi bakorera mu murwa mukuru Sana’a no mu tundi turere tugenzurwa n’inyeshyamba z’Aba-Houthis, umutwe w’inyeshyamba ushyigikiwe na Iran kandi ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba na Guverinoma za Amerika na Australia.

Uwahoze ari Ambasaderi w’u Bwongereza muri Yemeni, Edmund Fitton-Brown, ubu ukora mu mushinga wo kurwanya ubuhezanguni yagize ati: “Ntibishoboka ko [[abacuruza intwaro] badakorera Aba-Houthis”. “Abacuruzi bikorera ku giti cyabo bagerageje kungukira mu guha intwaro, urugero nka Guverinoma ya Yemeni, bahise bahagarikwa vuba.”

Iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru The Times ryerekanye ko konti nyinshi zo muri Yemeni zikoreshwa zifite akarango k’ubururu kerekana ko ziri verified.

The Times na BBC byombi byegereye X kugirango babitangeho ibisobanuro, ariko kugeza ubu ntibarabona igisubizo.

Ni mu gihe benshi mu bagenzuraga ibikorerwa kuri uru rubuga bahagaritswe nyuma y’uko Elon Musk aguze iyi sosiyete ya X mu 2022.

Amatangazo yamamaza cyane cyane ari mu Cyarabu kandi agenewe abakiriya bari muri Yemeni, mu gihugu aho bivugwa ko usanga imbunda zirusha ubwinshi abaturage aho uzibagabanyije umwe yatunga eshatu.

BBC yabonye ingero nyinshi kuri internet, hagenwa ibiciro by’intwaro mu mafaranga akoreshwa muri Yemeni na Arabiya Sawudite.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *