wex24news

amasezerano yo kwakira impunzi zivuye muri Libya yavuguruwe

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024, Leta y’u Rwanda yongeye gushyira umukono ku nyandiko yongera amasezerano yo gukomeza kwakira impunzi n’abimukira bafatiwe muri Libya bashaka kwerekeza ku Mugabane w’u Burayi.

Image

Ni inyandiko yashyizweho umukono n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia Gen Maj Charles Karamba wahagarariye Guverinomma y’u Rwanda, muri icyo gikorwa kigamije kurushaho gushakira ibisubizo birambye ikibazo cy’ubuhunzi n’ubwimukira ku Banyafurika bisanga mu bibazo bari mu nzira zo kujya i Burayi.

Iyo nyandiko y’inyongera ije ikurikira iya mbere yashyizweho umukono ku wa 14 Ukwakira 2021, aho u Rwanda rwemeye ko ruzakomeza gukoresha Inkambi y’Agateganyo ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera mu kwakira impunzi kugeza ku wa 31 Ukuboza 2023.

Icyo gihe byatangajwe ko ubushobozi bw’Inkambi y’Agateganyo ya Gashora bwongerewe bukava ku kwakira abantu 500 icya rimwe, bakaba 700.

Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo u Rwanda, Umuryango w’Afurika Yunze Ubunmwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, yatumye rwakira impunzi zaturutse muri Libya.

Binyuze mu kuvugurura ayo masezerano, Leta y’u Rwanda izakomeza kwakira no guha umutekano n’ibindi byangombwa nkenerwa impounzi n’abimukira cyangwa abandi bantu bari mu kaga bakuwe mu bigo bari bafungiwemo muri Libya.

U Rwanda rwakira aboherejwe ku bushake bwabo, kandi iyo bahageze bahabwa ibyangombwa byose nkenerwa ku bufatanye na UNHCR mu gihe bagitegereje kubona ibihugu by’i Burayi n’Amerika byemera kubakira bikabatuza mu buryo buhoraho.

Amasezerano ateganya ko mu gihe hari ababona ibihugu bibakira ku yindi migabane, abifuza kuguma mu Rwanda na bo bahabwa ayo mahirwe bimaze kwemezwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Bivuze ko indege zizana abo bimukira zizakomeza kuza ku bufatanye bw’u Rwanda, UNGCR na Leta ya Libya, aho na AU izakomeza gutanga ubufasha bwose n’inkunga bikenewe kugira ngo iki gikorwa kirusheho kugenda neza.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi ivuga ko kuva mu mwaka wa 2019 u Rwanda rumaze kwakira impunzi 2 355 aho basaga 1,600 bagiye mu bihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, Finland, u Buholandi, u Bubiligi no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Suède, Canada na Norvège.

U Rwanda rwiyemeje gukomeza gutanga umusanzu mu gushakira igisubizo ibibazo by’abimukira n’impunzi baturuka hirya no hino ku Isi no gutanga inkunga ku bantu bakeneye ubuhungiro.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *