wex24news

Bruce Melodie avuga kuri The Ben wamuhobeye

Bruce Melodie yamaganye inkuru zivuga ko afitanye ibibazo na The Ben agaragaza ko ibyavuzwe byose byatijwe umurindi n’imbuga nkoranyambaga gusa avuga ko atishimiye uburyo yigeze guhura na The Ben akamuhobera amukanda.

Mu kiganiro yagiranye na MIE Empire yagize ati “Oya, njye se twigeze dushwana? Buriya abantu bashwanye nibo biyunga, njye nta muntu nigeze nshwana na we rwose, sinzi impamvu ibibazo mubireba mukagerageza uko mushoboye mukanzanamo.”

“Urumva ibibazo mbifata nk’ibintu bishora kujya mu nkiko, nonese ubwo ibi nabyo byacu by’umuziki nabyo ni ibibazo ra ? Ibyacu si ibibazo, twahuza ariko bikaza gake gake cyane.”

Gusa nanone Bruce Melodie yongeye kugaragaza ko yabangamiwe n’uburyo The Ben yamuhobeye akamukanda ubwo bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo cya Rwanda Day cyabereye i Washington DC.

Aha yagize ati “Arakandana cyane kandi ntabwo mbikunda, nanga abahungu bankoraho, sinkunda abahungu bampobera, abantu banjye baba babizi.”

Oya twahuza ibyo ntashaka ni ibintu byo gukabakabana, byo guhoberana ntabwo mbikunda, naho guhura tugasangira ka fanta cyangwa kurya cyangwa ibindi bikaba naho ubundi ibyo guhoberana oya!.”

Bruce Melodie nanone yikomye abamuhuza n’ibibazo bya The Ben na Coach Gael agaragaza ko atabirimo atazi n’inkomoko yabyo.

Ati “Umuntu uri kunzana muri ibyo bintu ari nkururira aho ntari, sindimo, abantu bibaniye muri Amerika ndi i Kanombe ibibazo byabo mbizamo nte, sindimo.”

“Ariko ni byiza ubwo yahuje na Gael ni we bagiranaga ibibazo naho ibyanjye ni imiziki.”
Uyu muhanzi yakomoje ku mashusho ya The Ben na Kwizera Emelyne ari kuvugisha benshi muri iyi minsi avuga ko ibyo yakoze nta kidasanzwe kirimo.

Umwuka mubi uvugwa hagati ya y’aba bahanzi bombi watijwe umurindi n’amajwi yasakaye ku muga nkoranyambaga yitirirwa Bruce Melodie avuga ko The Ben na Meddy n’abandi bahanzi bo muri diaspora ari abanebwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *