wex24news

Davido yashimiwe uruhare yagize mu itabwa muri yombi rya Dammy

Umuhanzi uri mu bakizamuka muri Nigeria Dammy Krane, avuga ko Davido yihishe inyuma y’itabwa muri yombi rye kuko yamushinjije icyaha cy’uburiganya kandi amubeshyera.

Yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa X kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024, avuga ko yatawe muri yombi n’abapolisi mu buryo butemewe n’amategeko babitegetswe na Davido afatanyije n’itsinda rye, ko ndetse nyuma y’itabwa muri yombi akomeje umugambi wo kumwangiriza izina.

Ati: “Banditse icyifuzo, babeshya ko ndi mu buriganya bwa Flutterwave & Crypto (bitcoins) kugira ngo mfatwe. Uku ni ko bakomeza gukoresha abapolisi babi kugira ngo bateshe izina rya polisi agaciro.”

Akomeza avuga ko haramutse hagize ikibi cyamubaho bazabibaza Davido.

Ati: “Haramutse hari ikibi kimbayeho Davido n’itsinda rye bagomba kubiryozwa kuko yabahaye amafaranga yo kumfata kandi ahora yigamba ko azakomeza kungerekaho icyaha cy’uburiganya.”

Amakimbirane hagati yaba bombi yatangiye mu 2023 nyuma y’uko Dammy Krane ahamagaye Davido akamwishyuza ideni bivugwa ko yari amurimo.

Mu gukomeza gushoza intambara kuri Davido abinyujije ku mbuga nkoranyamba Davido yasubije ko Dammy Krane ashobora kuba afite ikibazo mu mitekerereze.

Yapimye ku rugamba mu gitaramo cya Live kuri stage, umucuranzi w’inararibonye wa fuji Wasiu Ayinde, uzwi cyane nka KWAM 1 De Ultimate, yategetse Dammy Krane na Davido kwakira amahoro.

Si ubwa mbere agira ibyo ashinja Davido kuko no mu 2017 yamushinje kugira uruhare rukomeye mu rupfu rw’inshuti ye yitwa Tagbo Umeike, wapfuye yishwe n’uburozi yashyiriwe mu nzoga nyuma y’ibirori by’isabukuru ye byabereye i Lagos.

Hari ku wa Gatanu tariki 2 Kamena 2017, ubwo byavugwaga ko Dammy Krane yafatiwe muri Amerika azira ubujura bukomeye, uburiganya bw’amakarita ya Banki akoreshwa mu kwishyura.

Mu minsi yakurikiyeho ibirego byakomeje kwiyongera kuko yanarezwe gukoresha uburiganya mu kwishyura no gukatisha itike y’indege yigenga ya sosiyete ya TapJets ubwo yari mu biruhuko i Miami.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *