wex24news

Ethiopian Airlines ingendo zayo zahagariswe muri somalia

Guverinoma ya Somalia, yavuze ko yahagaritse iri buhagarike ingendo z’indege za Ethiopian Airlines zerekeza muri Somaliya kugeza igihe hakemuwe ibibazo impande zombi zifitanye.

Somalia yahaye integuza Ethiopian Airlines ko iri bukumire ingendo zayo

Mu itangazo, Ikigo gishinzwe indege za gisivili muri Somaliya (SCAA), cyasohoye ejo ku wa Kane, cyavuze ko ku ya 14 Kanama 2024, Cyandikiranye na Ethiopian Airlines kuri iki kibazo ariko habura igisubizo.

Ntabwo hatanzwe ibisobanuro birambuye muri iyi baruwa, ariko benshi mu babikurikiranira hafi muri ako karere, bavuga ko ari uburyo bwo gukumira Ethiopia ku gushaka kwigarurira no gukoresha agace ka Somaliland.

Iri tangazo rigira riti: “Twabonye ko, aho gukemura ibibazo by’ubusugire buvugwa mu ibaruwa yacu, Ethiopian Airlines yahinduye imikorere ikora ibihabanye n’ibyo yasabwaga.”

Ethiopia nk’igihugu kidakora ku Nyanja, giherutse gusinya amasezerano na Somaliland, acyemerera gukora ku nyanja.

Aya masezerano yateje umwuka mubi hagati ya Ethiopia na Somalia isanzwe ifata Somaliland nk’intara yayo mu gihe abatuye icyo gihugu bo biyumva nk’ikindi gihugu cyigenga, kidafite aho gihuriye na Somalia.

Somalia, ivuga ko mu gihe Ethiopia itemeye ameza y’ibiganiro ngo ihagarike iby’aya masezerano, ikibazo kizakomeza gufata indi ntera.

SCAA, yavuze kandi ko yakiriye ibirego by’abaturage ba Somaliya bavuga ko bajya bahohoterwa.

Somalia ivuga ko mu gihe ibyo bibazo byaba bidakemutse bitarenze ku ya 23 Kanama 2024, nta kundi byagenda uretse guhagarika ingendo zose z’indege za Ethiopian Airlines zerekeza muri Somaliya, guhera uwo munsi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *