wex24news

Lewis Hamilton yashyigikiye ko u Rwanda ruhabwa kwakira Formula 1

Lewis Hamilton w’imyaka 39 ufite amateka akomeye mu mukino wa Formula 1, yagaragaje ko bigendanye n’ibiganiro abategura iyi mikino barimo hagati yabo n’u Rwanda, nta rwitwazo bakabaye bafite rwo kuba iri siganwa ryabera muri Afurika.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali, yatangaje ko muri Nzeri abahagarariye uyu mukino bazagirana ibiganiro n’u Rwanda ku busabe bwarwo bwo kwakira iri siganwa ry’imodoka mu bihe biri imbere.

Lewis Hamilton amaze kugaragaza ko afitanye umubano wihariye n’ibihugu bya Afurika dore ko amaze iminsi mu biruhuko muri Sénégal ndetse no mu mwaka ushize yanyuze mu Rwanda aho yasuye Pariki y’Ibirunga.

Abajijwe niba iki ari igihe cyiza cyo gutegura isiganwa muri Afurika, yavuze ko aricyo gihe cyo kugeza uyu mukino muri Afurika cyane ko hari byinshi bikenewe kuhakorwa kuko yabibonye ubwo yahagiriraga urugendo.

Ati “100%. Nta handi hantu twagakwiye kuba twemera amasiganwa ahandi ngo twirengagize Afurika, nk’uko abandi bose bo ku Isi babigenza. Nta muntu ukunda kugira icyo aha Afurika. Hari byinshi bikwiriye kuba bikorwa hariya. Ntekereza ko abatarahageze batazi neza ukuntu hariya hantu ari heza, uburyo hisanzuye.”

“Kugira Grand Prix hariya, bizaba umwanya wo kwerekana ubuhangange bwa hariya hantu binongere ubukerarugendo n’ibindi. Ese kuki tutari kuri uriya mugabane? Ikibazo ni uko hatari umuhanda witeguye gukinirwaho gusa byibuze hari uhari [muri Afurika y’Epfo]. Mu gihe cya vuba, twagakwiriye kuba dufite umuhanda noneho tukanagira isiganwa muri make tukubaka ikintu kinini.”

Avuga ku Rwanda yagize ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu nakunze ubwo nahageraga nakoze byinshi mu gikari ariko navuganye n’abo mu Rwanda, abo muri Afurika y’Epfo ariko mu Rwanda umushinga wabo ni uw’igihe kirekire. Ni byiza cyane kuba babyitayeho.”

U Rwanda ruri mu bihugu byagaragaje ubushake bwo kwakira iri siganwa, riza ku ruhembe rw’andi ategurwa n’Impuzamashyirahamwe y’umukino w’imodoka ku Isi, FIA, gusa kugeza uyu munsi ni rwo ruhabwa amahirwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *