wex24news

MINALOC yahagaritse Imiryango 43 ishingiye ku myemerere

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC yasohoye urutonde rw’Imiryango 43 ishingiye ku myenerere, igomba guhagarikwa kubera ko idafite ubuzima gatozi.

Mu ibaruwa MINALOC yasohoye kuri uyu wa 22 Kanama 2024 igenewe abayobozi bose b’Uturere, n’Abayobozi Nshingwabikorwa mu Turere, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana, yasabye ko iyo miryango ishingiye ku myemererw igomba guhagarikwa.

Image

Iyo baruwa igaragaza ko kuva muri Nyakanga 2024, mu Gihugu hose hari gukorwa igenzura mu madini n’amatorero, bityo ko abadafite ubuzima gatozi n’abandi bakora mu buryo butemewe n’amategeko bagomba guhagarikwa n’ibikorwa byabo bigahagarara.

Ni itangazo risohotse nyuma gato y’umwanzuro wari wafashwe wo gufunga insengero zisaga 8000 mu Gihugu hose, kubera ko zitujuje ibisabwa, harimo kuba zubatswe ahashobora gushyira mu kaga abazisengeramo no kuba hari abayobozi b’amadini n’amatorero batabyigiye.

Urutonde rw'Imiryango yahagaritswe

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse gushimangira ko abibaza ko ibyemezo biri gufatirwa amadini n’amatorero atemewe atabizi, ko bibeshya kuko abizi neza kandi atazihanganira abitwaza imyemerere bagamije kwiba Abanyarwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *