wex24news

MINISANTE yatagaje ko 80% yabandura Mpox ari abakora uburaya

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yagaragaje ko hejuru ya 80% by’abo icyorezo cy’ubushita bw’inkende (Mpox) cyibasira ari  ibyiciro by’abakora imibonano mpuzabitsinda kenshi biganjemo abakora uburaya, abakiriya babo, urubyiruko n’abandi.

Image

Iyo Minisiteri yavuze ko imibare igaragaza ko abibasiwe cyane n’iyo ndwara ari abari mu myaka hagati ya 25 na 40.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin avuga ko hari n’impungenge ko bashobora kuyikwirakwiza mu miryango yabo.

Agira ati: “Indaya n’abakiya bazo, urubyiruko n’abandi bibasiwe hejuru ya 80%. Ni bo bari kugaragaraho iyo ndwara cyane kandi bashobora kuyikwirakwiza no mu miryango yabo cyane cyane abakuze cyangwa se abafite izindi ndwara ugasanga harazamo no kuremba.”

Yongeyeho ati: “Ni yo mpamvu dutanga aya makuru kugira ngo kuyirinda byorohe. Yaba kwirinda iyo mibonano mpuzabitsina kabone n’iyo yaba ikingiye birafasha kwirinda iyi ndwara.”

Minisitiri Dr. Nsanzimana yaboneyeho no gutangaza ko Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo guhangana n’ikwirakwira ry’indwara y’ubushita bw’inkende zirimo izo kugenzura abinjira mu gihugu harimo no kuvura abo yagaragayeho.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, yahamirije itangazamakuru ko nta muntu n’umwe urahitanwa n’iyi ndwara mu Rwanda.

Uwo muyobozi yasabye abaturage gukomeza gukaza ingamba zo kuyirinda cyane cyane birinda imibonano mbuzabitsina ikingiye cyangwa idakingiye.

Dr. Nsanzimana yumvikanishije ko byamaze kwemezwa ko Mpox ari icyorezo gihangayikishe Isi, kandi kikaba cyarahereye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruherereyemo.

Ati: “Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ( RDC) 90% ya Mpox irimo kuvugwa muri iyi minsi ni ho ibarizwa. Byagize ingaruka ku bihugu bituranye na RDC harimo n’u Rwanda, aho byagaragaye ko hari abavuye muri ibyo bihugu bagera hano tugasanga bafite ubwo burwayi.”

MINISANTE ivuga ko u Rwanda rukomeje guhangana n’icyo cyorezo hirindwa ko cyakomeza gukwirakwira.

Ati: “Ubu dukomeje guhangana na cyo cyane cyane ku mipaka aho abantu binjirira ariko ni yo haba hari uwaba yarageze mu Rwanda agaragayeho Mpox tukaba twamuvura ndetse n’abo bahuye na we bose bagakurikiranwa.”

Yongeho ati: “Abenshi twabonye ntawatinze kwa muganga cyangwa se ngo abe yagira ikibazo ngo iyo ndwara imuhitane.”

Uwo muyobozi yakomeje yibutse abaturage kugira isuku ku mubiri by’umwihariko gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wica udukoko (Sanitizer) ariko ikibanze kiba ari ukumenya inzira y’ibanze iyo virusi irimo gukwiramo cyane y’imibonano mpuzabitsina akaba ari yo abantu birinda.

Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko ubu Minisiteri yashyizeho ingamba yo gukumira no gusuzuma iyo Mpox, aho Abajyanama b’Ubuzima barimo kujya kuri buri rugo, basuzuma niba hari uwaba afite ibimenyetso bya Mpox n’ibisa n’ibyayo kugira ngo afashwe kugera kwa muganga, bityo abaganga bagapima bakamenya niba koko arwaye icyo cyorezo bakagikumira kitaramuhitana.

Ati: “Ashobora kuba afite ibyo bimenyetso ariko atari ibya Mpox ariko bijya gusa, kugira ibiheri ku mubiri no kugira umuriro ushobora kuranga indwara nyinshi zitandukanye. Ikibyemeza ko ari Mpox rero ni cya gipimo uhabwa n’abaganga ndetse ukaba wanavurwa kugira ngo utaba icyambu cy’iki cyorezo”.

Yasabye buri wese waba afite ubwo burwayi gufatira imiti mu rugo cyangwa kwa muganga, kubahiraza amabwira ahabwa na muganga no kwirinda kujya ahari abantu benshi nko mu masoko, mu nsengero no mu kazi kugira badakomeza kuyikwirakwiza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *