wex24news

NEC yagiranye ibiganiro n’abakandida biyamamariza kuba abasenateri

Kuri uyu wa Gatanu, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yagiranye ibiganiro n’abakandida biyamamariza kuba Abasenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Ni ibiganiro byagarutse ku mabwiriza agenga amatora y’Abasenateri n’ingengabihe y’uko amatora azagenda.

Biteganyijwe ko kwiyamamaza kw’abakandida bizatangira kuva ku itariki ya 26 Kanama 2024 kugeza ku itariki ya 14 Nzeri 2024.

Ku itariki ya 16 Nzeri 2024, nibwo hazaba itora ry’abasenateri 12 batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu, naho ku itariki ya 17 Nzeri habe itora ry’umusenateri umwe uhagarariye amashuri makuru na kaminuza bya leta.

Kuri uwo munsi kandi, ku itariki 17 Nzeri 2024, hazaba itora ry’umusenateri umwe uhagarariye amashuri makuru na kaminuza byigenga.

Biteganyijwe ko iby’agateganyo byavuye mu matora bizatangazwa bitarenze itariki 22 Nzeri 2024, naho gutangaza burundu ibyavuye mu matora bizabe bitarenze itariki 30 Nzeri 2024.

NEC yagiranye ibiganiro n'abakandida biyamamariza kuba abasenateri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *