wex24news

Perezida Kagame ku kibazo cya moteri icanira Kigali Pelé Stadium

Umujyi wa Kigali nyuma yo gutangaza ko moteri icana amatara kuri Kigali Pelé Stadium itabasha kuyacana yose ngo ikibuga kibone bikwiriye ku buryo haba imikino yo mu masaha y’ijoro, Perezida Kagame yavuze ko icyo kibazo kitagakwiye kuba cyarabayeho mbere.

Kuwa Kane tariki 22 Kanama nibwo Umujyi wa Kigali washyize umucyo kuri iki kibazo nyuma y’uko havutse impaka ku masaha y’umukino w’umunsi wa Kabiri wa shampiyona uteganyijwe kuri wa Gatanu, tariki 23 Kanama 2024 uguhuza Rayon Sports yakira Amagaju FC kuri Kigali Pelé Stadium.

Kuri gahunda, uyu mukino wagombaga kuba saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), gusa Umujyi wa Kigali uza kwandikira ibarwa imenyesha ishyirahamwe Nyarwanda rya ruhago, FERWAFA ko bidashoboka ko uyu mukino waba kubera ko ikibazo cya moteri icanira amatara iyi Stade kitaracyemuka.

Nyuma yuko bizamuye impaka ku bakunzi ba b’umupira w’amaguru mu Rwanda, Umujyi wa Kigali nibwo wagaragaje ko icyo kibazo kitananiranye ahubwo kirimo gushakirwa umuti urambye.

Mu butumwa Umujyi wa Kigali washyize ku rubuga rwawo X mu gushyira umucyo kuri icyo kibazo, wakomeje ugira uti, “Uyu munsi moteri dufite muri Kigali Pelé Stadium ntabwo ibasha gucana amatara yose ngo ikibuga kibone bikwiriye ku buryo haba imikino ya nijoro. Icyakora, mu gihe abagiye gukina bafite ubushobozi bwo kuzana moteri iyunganira, bemererwa gukina nijoro”.

Umujyi wa Kigali watangaje ko hatumijwe indi moteri izagera mu Rwanda mu mezi atatu

Umujyi wa Kigali wavuze ko moteri yatumijweho izaza mu mezi atatu ari imbere, uti, “Mu gukemura ikibazo ku buryo burambye, hatumijwe moteri ifite ubushobozi busabwa. Izagera mu Rwanda mu mezi atatu ari imbere”.

Aha niho Umukuru w’Igihugu yifashishije urubuga rwa X, yasubije kuri ibi umujyi wa Kigali wasobanuye ku kibazo cy’iyo moteri maze avuga ko ibyo bintu bitakabaye byarabayeho. Ati, “Ibi ntibyari bikwiye kuba byarabayeho mbere”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *