Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yahuye n’abayobozi b’amashyaka atandukanye agamije kuganira ku ngingo zitandukanye zirimo no gushaka Minisitiri w’Intebe mushya.
Amatora yabaye muri Nyakanga uyu mwaka yasize nta huriro cyangwa ishyaka ribonye ubwiganze mu Nteko, icyakora Ihuriro Nouveau Front populaire ritavuga rumwe na Leta ribona amajwi menshi arihesha kwinjira muri Guverinoma.
BBC yatangaje ko Lucie Castets w’imyaka 37 ari we uhabwa amahirwe menshi yo kuba Minisitiri w’Intebe nubwo adasanzwe azwi muri politiki y’u Bufaransa.
Icyakora bivugwa ko Perezida Macron atamwiyumvamo neza ku buryo bishobora kugorana ko amwemeza.
Ubusanzwe Minisitiri w’Intebe mu Bufaransa yari asanzwe aturuka mu ishyaka rya Perezida kuko amatora ya Perezida n’ay’Abadepite yaberaga rimwe cyangwa mu bihe byegeranye, ariko muri Kamena uyu mwaka Perezida Emmanuel Macron yatunguranye ahamagaza andi matora y’abadepite, bituma ihuriro rye Ensemble ritakaza imyanya, Nouveau Front populaire riza imbere.
Biteganyijwe ko ibiganiro n’abatavuga rumwe na we, Perezida Macron azahura n’abahagarariye amashyaka agize ihuriro abarizwamo, Ensemble.
Kuwa mbere utaha biteganyijwe ko Macron azahura n’abandi bayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na Leta agendera ku mahame akaze yak era, arimo irya Marine Le Pen na Jordan Bardella.
Mu matora aherutse nta shyaka cyangwa ihuriro ry’amashyaka ryabashije kubona imyanya 289 mu Nteko, ari nayo isabwa ngo haboneke ubwiganze muri iyo nteko y’imyanya 577. Bivuze ko bisaba gushyiraho Guverinoma y’Ubumwe.