wex24news

REMA yahakanye amakuru avuga ko ‘Gaz’ yo Kivu ishobora kuzaturika 

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA, cyahakanye amakuru avuga ko ‘Gaz Méthane’ iri mu kiyaga cya Kivu ishobora kuzaturika bitewe n’ubwiyongere bwayo.

Assessment of lake stability and physico-chemical monitoring/ Photo:REMA

Ikinyamakuru National Geographic muri Mutarama 2024 cyatangaje inkuru ifite umutwe ugira uti “Ikiyaga cyo muri Afurika gishobora giturika kandi amamiliyoni y’abantu bari mu kaga.”

Muri iyi nkuru hagaragaramo Philipp Morkel washinze ikigo cyitwa Hydragas Energy gitunganya ingufu za gaz ituruka mu mazi. Uyu ahamya ko ikiyaga cya Kivu kimeze nk’inkono itekewemo amazi ageze ku gipimo kirenga 60% cy’ubushyuhe.

Umuyobozi w’ishami rya REMA rishinzwe inyigo no kubungabunga ikiyaga cya Kivu, Mudakikwa Eric, yatangaje ko nta kimenyetso kigaragaza ko gaz iri kwiyongera cyane muri iki kiyaga ku buryo haba hari ibyago byo guturika.

Mu kiganiro na New Times, Mudakikwa yagize ati “Ntabwo gaz iri kwiyongera cyane mu kiyaga cya Kivu kubera ko igihugu gisanzwe kiyikuramo nk’ingamba yo gukumira ibyago byo guturika.”

Iyi nkuru ya National Geographics ivuga ko gukura gaz muri iki kiyaga kugira ngo yifashishwa nk’isoko y’ingufu, bishobora guhungabanya imiterere yacyo, bikaba “bishobora gutuma giturika byihuse”. Gusa Mudakikwa yagaragaje ko ibi bitazashoboka, kuko bikoranywa ubushishozi.

Yagize ati “Ntabwo ari ukuri ko gukuramo gaz byatuma ikiyaga cya Kivu giturika. Kuyikuramo birakorwa hatabayemo guhungabanya imiterere y’ikiyaga.”

REMA isobanura ko kuva mu 2018, Guverinoma y’u Rwanda ikurikirana buri munsi imyitwarire y’ikiyaga cya Kivu, kandi ko cyashyizweho sitasiyo zitahura imitingito ituruka ahanini mu kirunga cya Kiragongo.

Inside Lake Kivu Monitoring Laboratory

Muri Gicurasi 2021, Nyiragongo yarutse bitunguranye, iteza imitingito yangije ibikorwa bitandukanye mu burengerazuba bw’u Rwanda no mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyo gihe byahwihwiswaga ko amahindure aturuka muri Nyiragongo ashobora kugera mu kiyaga cya Kivu, yahura na gaz irimo hakaba habaho iturika ridasanzwe ryakwangiza ubuzima bw’abayituriye.

Mudakikwa yatangaje ko u Rwanda rukomeje gukorana na RDC mu kugenzura imitingito ndetse n’imyitwarire y’ikirunga cya Nyiragongo, mu rwego rwo gukumira ingaruka zabyo ku baturage.

Ati “Nta byago by’uko haba ikintu gitunguranye kubera ko twifatanyije na RDC, dukurikiranira hafi ibibazo birebana n’imitingito n’iruka rya Nyiragongo.”

Ikiyaga cya Kivu gifite ubuso bwa kilometero kare 2700. Gikoze ku turere two mu Rwanda turimo Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *