wex24news

U Rwanda rwatsinzwe na Great Britain

Imbere ya Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame, Grande-Bretagne yatsinze u Rwanda amanota 75-61 mu mukino usoza itsinda C mu majonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball mu Bagore, zombi zikomeza muri 1/2 cy’iyi mikino.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki 22 Kanama 2024 muri BK Arena yari yuzuye abafana.

U Rwanda rwasabwaga gutsinda kugira ngo rukomeza kuba ku mwanya wa mbere, mu gihe Grande-Bretagne nayo yasabwa kubikora kugira ngo yizere gukomeza muri ½.

U Rwanda rwatangiye umukino neza, Uwizeye Assouma na Murekatete Bella batsinda amanota menshi.

Ntibyarambye kuko Maya Price na Holly Winterburn nabo bafashije Grande-Bretagne gutsinda, agace ka mbere karangira iyoboye umukino n’amanota 16 ku 10 y’u Rwanda.

Igice cya mbere cyarangiye Grande-Bretagne iyoboye umukino n’amanota 45 kuri 23 y’u Rwanda.

U Rwanda rwakomeje kugorwa no mu gace ka gatatu cyane ko abo rusanzwe rugenderaho nka Destiney Philoxy na Ineza Sifa byari byabangiye.

Ku rundi ruhande, Savannah Wilkinson yakoreye mu ngata bagenzi be atsinda amanota menshi ari nako ikinyuranyo kiyongera.

Agace ka gatatu karangiye Grande-Bretagne ikomeje kuyobora umukino n’amanota 67 kuri 39 y’u Rwanda.

Mu gace ka nyuma, Abanyaburayi bakomeje gukina neza, cyane ko bari bafite icyizere mu gihe u Rwanda cyari hasi n’umwuka wo guhatana nk’ibisanzwe byagabanutse cyane.

Mu minota itatu ya nyuma, Uwizeye, Sifa na Tetero Odile bagerageje kugabanya ikinyuranyo kigera mu manota 14.

Umukino warangiye Grande-Bretagne yatsinze u Rwanda amanota 75-61.

Murekatete Bella niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino (17), anakora rebound icyenda.

Ni mu gihe, Holly Winterburn yatsinze amanota menshi ku ruhande rwa Grande- Bretagne angana na 15, akora rebound zirindwi, atanga n’imipira itandatu yavuyemo amanota.

Mu mikino ya 1/2 izakinwa ku wa Gatandatu, tariki 24 Kanama 2024, u Rwanda rwa kabiri ruzakina na Sénégal yabaye iya mbere mu Itsinda C, mu gihe Grande-Bretagne izahura na Hongrie yabaye iya kabiri.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *