wex24news

Umutesi Uwase Magnifique yahesheje ishema u Rwanda mu mikino ya FEASSSA

Umunyarwandakazi Umutesi Uwase Magnifique yegukanye umudali wa Zahabu mu gusiganwa ku maguru metero 100 mu Mikino ya FEASSSA iri kubera mu Karere ka Bukedea mu Majyaruguru ya Uganda.

Umutesi Uwase Magnifique wari uhagarariye u Rwanda mu gusiganwa metero 100, yegukanye umudali wa Zahabu yegukanye umwanya wa mbere.

Magnifique kandi yageze ku mukino wa nyuma uzakinwa ku wa Gatandatu mu gusiganwa ku maguru metero 200, nyuma yo kuba uwa mbere muri 1/2.

Yavuze ko yishimiye kwegukana uyu mudali ndetse yizeye gutwara n’uwo muri metero 400 kuri uyu wa Gatanu.

Ati “Ndishimye cyane kuko ni ubugira kabiri, n’ubushize mu Rwanda, uyu mudali narawutwaye muri metero 100. Ndishimye cyane kuba ngerageje no kuba nawutwara hanze.”

Uwase Magnifique ni umwe mu bakinnyi batandatu bahagarariye u Rwanda mu Mikino Ngororamubiri.

Mu 2023, ubwo iyi Mikino Ihuza Ibigo by’Amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba yari yabereye i Huye, Magnifique yegukanye umudali wa Zahabu muri metero 100 na metero 200.

Mu Mikino y’uyu mwaka izasozwa ku wa 26 Kanama, u Rwanda rwahagarariwe n’abanyeshuri 162 muri siporo umunani ari zo Handball, Umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Basketball y’abakina ari batatu, Rugby y’abakina ari barindwi, Netball n’Imikino Ngororamubiri.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *