wex24news

Yahishuye icyatumye areka umupira w’amaguru akayoboka umuziki

Icyamamare mu muziki nyafurika, Wizkid, yahishuye uburyo yahoze akunda umupira w’amuguru yifuza kuba umukinnyi ukomeye bikarangira ayobotse umuziki.

Wizikd yahishuye ko nubwo yahisemo kwiyegurira gukora umuziki, ariko yawugiyemo afite gahunda y’uko nibiramuka bitamuhiriye azahita abivamo akigira kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko muri we yiyumvagamo ishyaka ryo kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru ndetse yareba agasanga ibisabwa byose birimo n’imyitwarire igomba kuranga umukinnyi mwiza, byose yabaga abyujuje.

Icyakora nubwo yawukundaga cyane, yavuze ko yaje gucika intege kuko yananiwe no kwihanganira imyitozo ya buri gitondo, bituma atangira gushyira imbaraga mu muziki.

Wizkid wahoze ari umwe mu bakinnyi bakomeye b’ikipe y’ikigo k’ishuri yigagaho, avuga ko nubwo atabikomeje, ariko arahamya ko byamugize umuntu ufite umutima ukomeye.

Yagize ati “Iyo ntaza gukora umuziki, nari kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru, nkina umupira neza kandi nigeze gukina mu ikipe y’ishuri nigagaho.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *