wex24news

Abagera kuri 200 baguye mu gitero

Umutwe witwaje intwaro wa Jama’at Nusrat al-Islam wal-Muslimin (JNIM) ufitanye isano na al-Qaeda, wavuze ko ari wo nyirabayazana w’igitero cyagabwe muri Brkina Faso rwagati cyahitanye abantu bagera kuri 200 gikomeretsa abandi 140.

Image

Ni igitero cyagabwe ku wa Gatandatu mu Karere ka Barsalogho, aho 

abarwanyi barashe ku matsinda y’abantu bacuraga imyobo ngo kuko ingabo za Burkina Faso zamenye ku wa gatanu ko igitero kigiye kugabwa maze zihamagarira abaturage gucukura imyobo yakwifashishwa mu bwirinzi.

Gusa  igitero kikigabwa abasirikare benshi bahise baburirwa irengero, maze abagabye igitero bafata intwaro zabo n’imbangukiragutabara ya gisirikare.

Raporo yaturutse  i Dakar, muri Senegali, yabonywe n’ikinyamakuru  Al Jazeera yerekana ko JNIM yashyize ahagaragara amashusho ateye ubwoba nyuma y’igitero.

Burkina Faso yahagaritse umubano n’ibihugu byo mu Burengerazuba nk’u Bufaransa, Amerika ndetse n’ibindi byavugaga ko byagize uruhare mu gufasha abashinzwe umutekano muri iki gihugu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Imitwe yitwaje intwaro yahitanye abantu ibihumbi ndetse ituma abagera kuri miliyoni zirenga ebyiri muri Burkina Faso bava mu byabo mu myaka irenga icumi.

Raporo iheruka y’ikigo gishinzwe impunzi cya Norwegian yashyize  Burkina Faso ku isonga mu bihugu bifite impunzi nyinshi byirengagijwe.

Yagaragaje ko mu mwaka ushize wa 2023 abarenga 8.400 bapfuye ndetse uwo mubare wakubye kabiri ugereranyije n’umwaka wawubanjirije.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *