wex24news

 Hongrie yegukanye umwanya wa mbere mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 

Hongrie yatsinze Sénégal amanota 63-47 yegukana umwanya wa mbere mu mikino y’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball mu Bagore yari amaze icyumweru abera i Kigali muri BK Arena.

Image

Kuri iki Cyumweru tariki 25 kanama 2024 ni bwo hakinwe umukino wa nyuma w’iyi mikino wahuje amakipe yari kumwe mu itsinda C.

Muri uyu mukino amakipe yombi yegeranye mu gutsinda amanota  abifashijemo na Ndioma Kane na Virag Kiss. 

Agace ka mbere karangiye Hongrie iyoboye umukino n’amanota 13 kuri 12 ya Sénégal.

Mu gace ka kabiri, umukino wakomeje kwegerana cyane kuko amakipe yombi yatsindaga byanatumaga amanota y’ikinyuranyo aba make.

Mu mpera z’aka gace, Hongrie ibifashijwemo na Virag na Bernadett Hatar, yatangiye kongera ikinyuranyo kuko yagatsinzemo amanota 20, indi ifite 14.

Igice cya mbere cyarangiye Hongrie iyoboye umukino n’amanota 33 kuri 26 ya Sénégal.

Mu gace ka Gatatu, Iyi kipe y’i Burayi yakomeje gukina neza ari na ko yongera amanota ibifashijwemo na Virag na Hatar batsinda cyane.

Aka gace karangiye Hongrie ikomeje kuyobora umukino n’amanota 49 kuri 34 ya Sénégal.

Mu gace ka nyuma Hungrie yakomeje kongera amanota ndetse n’icyizere cyo gutsinda umukino cyiriyongera. 

Umukino warangiye Hongrie itsinze Sénégal amanota 63-47, yegukana itike yo kwerekeza mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi (FIBA Women’s World Cup Qualifying Tournament) iteganyijwe muri Werurwe 2026.

Nyuma y’iri rushanwa hamuritswe abakinnyi batanu bahize abandi barimo Murekatete Bella w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Virag Kiss na Reka Lelik ba Hongrie, Ndioma Kane wa Sénégal ndetse na Holly Winterburn wa Great Britain.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *