Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyarashe ibisasu mu Majyepfo ya Liban hagamijwe kuburizamo ibitero by’ibisasu na drone umutwe wa Hezbollah wari ukomeje kugaba muri iki gihugu.
Israel yavuze ko ibi bitero by’indege z’intambara zibarirwa mu ijana byashwanyuje imbunda nini zirasa ‘rocket’ zibarirwa mu bihumbi. Ku ruhande rwa Hezbollah yo yavuze ko ibi bitero byaguyemo abarwanyi bayo batatu.
Ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2024 nibwo Hezbollah yatangiye kurasa muri Israel. Bivugwa ko yarashe ibisasu bibarirwa muri 320 harimo n’ibitero bya drone.
Uyu mutwe uvuga ko ibi bisasu byaguye mu bigo bya gisirikare bitandukanye muri Israel ndetse bikica umusirikare wayo umwe. Iki gihugu cyo kivuga ko ibi bisasu byose cyabipfubije.
Hezbollah yavuze ko ibi bitero biri mu murongo wo kwihorera kuri Israel, yishe umwe mu bayobozi bayo bakuru.
Hezbollah ni umwe mu mitwe itarahwemye kugaragaza ko yifatanyije na Hamas kuva yatangira kugabwaho ibitero na Israel mu gace ka Gaza.
Israel yasabye abaturage bo muri Liban mu bice Hezbollah ikoreramo guhunga kuko isaha n’isaha iki gihugu gishobora gutangira kurasa kuri uyu mutwe byeruye nk’uko bimeze muri Gaza.