wex24news

Koreya ya Ruguru yagerageje ubwoko bushya bwa ‘drone’

Koreya ya Ruguru yagerageje ubwoko bushya bw’indege zitagira abapilote ’drones’ ziturikirizaho ibisasu, nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru cya Leta kuri uyu wa Mbere.

Perezida Kim Jong Un yakurikiranye igeragezwa ry’ibyo bisasu ku wa Gatandatu akoresheje indebakure, ubwo izo ’drones’ zahamyaga intego nk’uko byagaragaye mu mashusho yatangajwe n’igitangazamakuru cya Leta, KCNA.

Perezida Kim Jong Un yavuze ko “byari ngombwa gukora no gushyira ahagaragara izindi drone z’intambara ziturikirizaho ibisasu, ziyongera kuri drone z’ubutasi bwa gisirikare na drone z’intambara zigaba ibitero [icyo gihugu cyari gisanganywe].”

Perezida Kim kandi yatangaje ko igihugu cye kiri kongera imbaraga mu ikoreshwa ry’ubwenge bw’ubukorano, AI, mu gukora ubwoko butandukanye bwa ’drone’ z’intambara hagamijwe kongera ubwirinzi.

Izi drones ziturikirizaho ibisasu ziratumwa zikagonga byihuse amatware y’umwanzi, mu ntera ntoya ya kilometero nke. KCNA yatangaje ko “izo ntwaro zizifashishwa mu kugaba ibitero ku birindiro by’umwanzi haba ibiri ku butaka no mu mazi.”

KCNA yakomeje itangaza ko drones zose zageragejwe ku wa 24 Kanama 2024 zahamije ku ntego zari zahawe zikiturikirizaho ibisasu nk’uko byari byitezwe.

Abasesenguzi batandukanye bavuze ko izo ’drones’ zageragejwe na Koreya ya Ruguru zisa n’izakozwe na Israel za Harop na Hero-30 ndetse n’izakozwe n’u Burusiya za Lancet-3s. Bivugwa ko ikoranabuhanga ryazo ryaba ryaravuye mu Burusiya nabwo bivugwa ko bwarikuye kuri Iran.

Izo drone ziturikirizaho ibisasu, ziri mu bwoko bumwe n’iza Harop, zishobora kuguruka ku ntera ya kilometero zirenga 1.000.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *