wex24news

Telegram yateye utwatsi ibyaha bishinjwa uwayishinze

Ubuyobozi bwa Telegram bwatangaje ko Pavel Durov washinze uru rubuga nkoranyambaga uherutse gutabwa muri yombi, adakwiriye kuryozwa imikoreshereze mibi yarwo.

Image may contain Pavel Durov People Person Face Head Photography Portrait Adult Black Hair Hair and Crowd

Ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 nibwo Pavel Durov yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Bufaransa. Yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Paris-Le Bourget nyuma y’amasaha make ahageze avuye muri Azerbaijan.

Amakuru dukesha Russia Today avuga ko abashinjacyaha b’u Bufaransa biteguye gukurikirana uyu mugabo w’imyaka 39 ku byaha birimo ubufatanyacyaha mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, gusambanya abana na magendu.

Ni ibyaha bishingiye kuri uru rubuga rwa Telegram yashinze kuko u Bufaransa buvuga imikorere yarwo iha icyuho abakora ibi byaha.

Mu itangazo ubuyobozi bwa Telegram bwashyize hanze ku Cyumweru, bwavuze ko uru rubuga rwubahiriza amahame y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Buti “Pavel Durov ntacyo yikanga kandi akora ingendo zihoraho mu Burayi. Ntabwo byumvikana kuba wavuga ko uru rubuga cyangwa nyirarwo bafite aho bahuriye n’imikoreshereze mibi yarwo.”

Nubwo u Bufaransa bwatangaje ibi, ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko bwataye muri yombi uyu mugabo kuko yanze gutanga amakuru bwite y’abakoresha uru rubuga biganjemo abo mu Burusiya.

Telegram ni urubuga rukoreshwa cyane mu Burusiya, Ukraine n’ibindi bihugu byahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete. Ruza imbere y’izindi nka Facebook, YouTube, WhatsApp, Instagram, TikTok ndetse na WeChat. Rukagira abarukoresha hafi miliyari imwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *