Rubanzambuga Boniface w’imyaka 94 wo mu Karere ka Kamonyi, yapfiriye mu nkongi y’umuriro yafashe inzu ye.
Ubwo inkongi yafata inzu ye iherereye mu Mudugudu wa Gasharara, Akagari ka Kagina, Umurenge wa Runda, mu masaha ya saa tatu z’ijoro.
Amakuru avuga ko uyu musaza ubusanzwe yabanaga n’umwuzukuru we w’imyaka 18 ndetse ko ngo yagerageje gutabaza ariko akabura ubutabazi bitewe nuko bitaruye ingo kandi yari amasaha akuze, birakekwa ko uyu muriro waba wakomotse ku mashanyarazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Ndayisaba Egide yavuze ko bamenye aya makuru gusa bataramenya icyateye iyi nkongi.
Ati “Ni byo koko uyu musaza yitabye Imana. Byabaye mu masaha ya saa tatu z’ijoro, kandi mu bice by’icyaro abenshi baba baryamye, ni nayo mpamvu gutabara byatinze.’’
Yavuze ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri y’icyateye iyi nkongi.
Amakuru avuga ko abaturanyi baje gutabara , bagerageza kuzimya ariko umusaza ahasiga ubuzima ndetse ko ibice bimwe by’umubiri we byari byangiritse.