wex24news

Zari yabwiye Shakib ko azabona uwo amusimbuza vuba

Umuherwekazi akaba n’umwe mu bakoresha neza imbuga nkoranyambaga Zari The Boss Lady, yabwiye umugabo we baheruka kugirana ibibazo Shakib Cham ko vuba azabona uwo amusimbuza uzi agaciro ke.   

Zari Hassan: First rule of 2021 is not to dwell on what went wrong in 2020 Dolled up in pi Check more at https://livingvibes.com/zari-hassan-first-rule-of-2021-is-not-to-dwell-on-what-went-wrong-in-2020-dolled-up-in-pi/ Fashion Tips, Black, Black Women, Zari Hassan, Chloe, Quick Saves

Bibaye nyuma y’iminsi ibiri bombi bashyize ahagaragara iby’isenyuka ry’urugo rwabo, byatangiye ubwo Diamond Platnumz yajyaga mu isabukuru y’umukobwa we yabyaranye na Zari yabereye mu rugo rw’uwo muherwekazi ruherereye muri Afurika y’Epfo.

Yifashishije ikiganiro yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram Zari yabwiye Shakib akwiye kwigirira icyizere, kandi ko vuba azabona uwo amusimbuza uzi agaciro ke.

Yanditse amagambo agira ati: “Shakib afite ikibazo cyo kutiyizera kandi biteza ibibazo byinshi cyane, ngahora nisobanura, nk’umugore w’umukirekazi ngahora nkora uko nshoboye kwose ngo nsobanurire umugabo wanjye. Aho bigeze birahagije, genda wige kwigirira icyizere ureke urwikekwe, ubikosore byose njye nta kibazo mfite.”

Agaruka kubyo Shakib aherutse kuvuga ko atari yiteze kubyarana na Zari kubera ko ashaje, Zari yamubwiye ko azabyicuza.

Ati: “Ibyo kuvuga ngo sindimwiza bihagije, ndashaje, nibigaragaraza ko utazi agaciro kanjye kandi biteye isoni. Reka nkumenyeshe ko uzicuza kuko vuba aha nzabona undi ngusimbuza kandi uzi agaciro kanjye.”

Zari avuga ko hari ibishoro abagore bashora mu buryo bw’ibanga, mu gihe abagabo baba bahugiye mu kugira inshoreke mu ibanga.

Zari avuga ko nubwo yashatse Shakib ari mubi atanafite amafaraga, akamugira umugabo w’icyitegererezo, atabyicuza kuko yamukunze nubwo yamubujijwe n’inshuti ntazumvire bikaba birangiye nabi ariko atabyitayeho kandi atabyicuza.

Shakibu Cham yari umugabo wa gatatu wa Zari, bakaba baragiranye amakimbirane nta mwana bafitanye, ibyo avuga ko atari abyiteze kubera ko uyu mugore ari mu myaka igoye kuba yabona umwana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *