wex24news

bakuru b’ibihugu byo muri EAC bemeye gushyikira Raila Odinga

Bamwe mu bakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bategerejwe i Nairobi mu gikorwa cyo gutangaza kandidatire ya Raila Odinga ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Minisitiri w’Intebe wa Kenya akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi aherutse gutangaza ko kuri uyu wa 27 Kanama 2024, Perezida William Samoei Ruto atangaza ku mugaragaro ko ashyigikiye kandidatire ya Odinga.

Iki gikorwa cyabanjirijwe n’ibiganiro Perezida Ruto yagiranye n’abakuru b’ibihugu byo muri aka karere, abisaba kuzashyigikira iyi kandidatire. Odinga na we yasuye ibi bihugu, ahura n’aba bayobozi.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yamaze kwemeza ko yitabira iki gikorwa, kimwe na Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC, Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.

Biteganyijwe ko muri iki gikorwa, Fawzia Yusuf wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Somalia yikura mu ihatana ry’uyu mwanya, ashyigikire Odinga.

Amatora ya Perezida Komisiyo ya AU ateganyijwe muri Gashyantare 2025. Uzayatsinda azasimbura Moussa Faki Mahamat wo muri Tchad, ugiye kumara imyaka umunani kuri iyi nshingano.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *