wex24news

Ben Affleck aravugwa mu rukundo nyuma y’iminsi mike asabye gatanya

Ben Affleck aravugwa mu rukundo na Kick Kennedy; usanzwe ari umwuzukuru wa Robert Francis Kennedy, wari umuvandimwe wa John Fitzgerald Kennedy wabaye Perezida wa Amerika wa 35.

Pagesix yatangaje ko ifite amakuru agaragaza ko Ben Affleck yagaragaye yasohokanye na Kick Kennedy muri Beverly Hills n’ahandi hatandukanye; ibintu byatumye batangira gukekwa amababa. Ibi bije nyuma y’uko Jennifer Lopez yatse gatanya ashaka ko we n’uyu mugabo buri wese aca inzira ye.

Kick Kennedy asanzwe ari umukobwa wa Robert F. Kennedy Jr uri mu banyapolitiki bakomeye muri Amerika, ndetse akaba avuka mu muryango w’aba-Kennedys ukomeye muri iki gihugu.

Kick niwe mukobwa mukuru wa Kennedy Jr. cyane ko akurikirana na Robert “Bobby” Kennedy III wavutse mu 1984, mu gihe uyu mukobwa we usanzwe yitwa Kathleen Alexandra “Kick” Kennedy yavutse mu 1988. We n’uyu muhungu mukuru bose bavutse kuri Emily Ruth Black wabaye umugore wa mbere wa Robert F. Kennedy Jr.

Aba bakurikirwa na Conor Kennedy, Kyra Kennedy, William “Finn” Kennedy na Aidan Kennedy bavutse ku ku mugore wa kabiri wa se wa Kick Kennedy witwa Mary Kathleen Richardson.

Ben Affleck avuzwe mu rukundo na Kick Kennedy nyuma y’aho ibye na Jennifer Lopez byamaze kurangira burundu kuko uyu muhanzikazi, mu minsi yashize yatse gatanya, asaba uwari umugabo we ko buri wese yabaho mu buzima bwe.

TMZ yatangaje ko Jennifer Lopez yasinye gatanya mu Rukiko Rwisumbuye rwa Los Angeles. Uyu mugore yahisemo kuyisinya nta munyamategeko bari kumwe. Ibintu bigaragaza ko ariwe ubwe wihitiyemo gutandukana n’umugabo we.

Ben Affleck spends time with Robert F. Kennedy Jr.'s daughter Kick after Jennifer Lopez filed divorce

Igaragaraza ko batandukanye ku wa 26 Mata uyu mwaka ariko bagakomeza kubigira ibanga no gushaka abajyana mu by’urushako ariko bikaza kwanga burundu kugeza aho bahisemo gutandukana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *