wex24news

DJ Rusam yambitswe impeta y’urukundo

Nadege Rusam wamamaye mu kuvanga imiziki nka DJ Rusam yambitswe impeta y’urukundo na Alex Tlex, bari bamaze igihe bakundana ndetse badahwema kubyerekana bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa yambitswe impeta kuri iki cyumweru tariki 25 Kanama, aho umukunzi we yari yakoranyije inshuti za hafi.

Alex Tlex yasabye uyu mukobwa kumubera umugore undi na we nta kuzuyaza ahita abyemera mu marira menshi y’ibyishimo.

DJ Rusam amenyerewe mu mwuga wo kuvanga umuziki mu Rwanda aho afatanya na mugenzi we DJ Higa.

Alex Tlex bagiye kurushinga asanzwe akora mu mushinga ufasha ibigo bikora ubushabitsi mu bijyanye n’ubuhinzi.

Aba bombi bagaragaje iby’urukundo rwabo ku munsi w’abakundana tariki 14 Gashyantare 2023. Icyo gihe bateranye imitoma karahava ndetse kuva ubwo batangira kujya basangiza ababakurikira mu buryo buhoraho ubuzima bwabo bw’urukundo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *