wex24news

Ikipe y’igihugu yerekeje mu mwiherero mu Bushinwa

Abantu 13 barimo abakinnyi n’abatoza bagize ikipe igihugu y’umukino wa ‘Table-Tennis’ mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri berekeje mu Bushinwa mu mwiherero w’ukwezi bitoza banahugurwa ku bijyanye n’uyu mukino.

Abakinnyi berekeje mu Bushinwa ni abahagarariye abandi bagiye bashakwa hirya no hino mu gihugu, aho bizeye ko aya mahirwe bahawe bazayabyaza umusaruro nk’uko Umuyobozi wa Tekinike muri Federasiyo y’umukino wa Table Tennis yabitangaje.

Ndizeye Yves yagize ati “Twizeye ko bagiye kwiga, kwitoza, kuzamura ubumenyi mu kibuga no hanze yacyo ku buryo mu marushanwa tuzajya duhuriramo n’abanyamahanga bazajya baba bari ku rwego rwo kubatsinda no kubatwara imidali”.

“Ni byiza kubona amahirwe nk’aya ku bana b’Abanyarwanda. Turashimira ubuyobozi bwacu budahwema kudushakira ibyiza na Ambasade y’u Bushinwa ku mikoranire myiza bafitanye na federasiyo yacu, bituma nibura buri mwaka tubona imyitozo yo ku rwego rwo hejuru hagamijwe kuzamura abana b’Abanyarwanda muri uyu mukino.”

Hashize imyaka irindwi abakinnyi n’abatoza bo muri uyu mukino bajya mu Bushinwa mu mwiherero nk’uyu w’imyitozo muri Table Tennis.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *