wex24news

Omah yakomoje ku ihungabana yagize

Umuhanzi Nigeria Omah Lay yavuze ko yahemukiwe na bamwe mu batunganya umuziki (Producers) kugeza ubwo asabwe gusubira muri album yari yarakoze, icyakoze avuga ko intekerezo ze zahindutse umwijima kandi akiga kubana nabyo.

Omah Lay, Bolaji Odukoya

Yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko ako karengane katumye ahinduka mu mico n’imyifatire.

Ati: “Intekerezo zanjye zahindutse umwijima, amajoro yanjye yiganzamo inzozi mbi, ariko kuri ubu nize kubana na byo.”

Yakomeje agira ati: “Mwandenganyije kenshi gashoboka, ku buryo byampinduriye imyitwarire hafi buri mwaka, ariko kuri ubu navuga nti birahagije.”

Omah Lay avuze ibi nyuma gato y’uko aherutse gutangaza ko yahatiwe gufata andi majwi y’umuzingo we (Album), kuko uwo yagejejeho igitekerezo yakibye agahita akora Album ye byihuse.

Yateguje ko umuzingo we mushya agiye gushyira ahagaragara, uzaba ugaruka ku gukira ibikomere by’umutima, kwiyakira no gukomeza urugendo. (Healing and Moving on).

Omah Lay azwi cyane ku ndirimbo ze zitandukanye zirimo Soso, Holly Ghost, Moving aherutse gukora n’izindi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *