wex24news

U Burusiya bwagabye ibitero muri Ukraine

U Burusiya bwagabye ibitero simusiga muri Ukraine, aho bwarashe ibisasu biremereye mu bice bitandukanye by’icyo gihugu, bikangiza ibikorwaremezo birimo n’ibitanga amashanyarazi.

Iki gitero cyari kimaze igihe gitegerejwe, ndetse Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaburiye Ukraine, ziyimenyesha ko hari igitero gikomeye u Burusiya buri gutegura kugaba kuri icyo gihugu, kizifashishwamo misile na drone z’intambara.

Iki gitero cyagabwe nibura mu bice 15 bitandukanye birimo ibikomeye nk’Umurwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv. Umujyi wa Odessa na wo wagabweho ibitero kimwe na Dnipro.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko igihugu cye kidakwiriye kubuzwa uburenganzira bwo kurasa imbere mu Burusiya, kugira ngo kizabone amahirwe yo kurasa ahantu hakoreshwa mu kuyirasaho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Dmytro Kuleba, yavuze ko nta kabuza bazakomeza kurasa mu Burusiya imbere kugira ngo babone uko baburizamo ibitero karundura nk’ibi.

Ukraine ifite Ingabo mu Burusiya mu gace ka Kursk kari ku mipaka y’ibihugu byombi, aho ari ubwa mbere agace k’u Burusiya gafashwe n’ingabo z’amahanga kuva Intambara ya Kabiri y’Isi yatangira.

Icyakora Ukraine ikomeje gutakaza umubare munini w’abasirikare, kuko muri aka gace imaze kuhatakariza abarenga ibihumbi bitanu bose.

Ibi kandi ni ko biri kugenda ku bikoresho, ibituma benshi bibaza impamvu ubuyobozi bwa Ukraine bwashyigikiye iki gitero kiri kumarisha Ingabo nke isigaranye, nyamara nta kinini kiyifasha mu rugamba rwo gusubiza inyuma Ingabo z’u Burusiya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *