wex24news

U Rwanda rwatanze inkunga ya miliyoni 1.2$ yo gufasha Ibirwa bya Caribbean

U Rwanda rwatanze inkunga ya miliyoni 1.2$ (arenga miliyari 1,5 Frw) yo gufasha Ibirwa bya Caribbean byibasiwe n’inkubi y’umuyaga udasanzwe wiswe ‘Hurricane Beryl’ wabaye mu mezi abiri abanziriza uku turimo.

U Rwanda rwatanze inkunga ya Miliyari 1,5Frw yo kugoboka Ibihugu byahuye n’isanganya ridasanzwe

Ibi Birwa byibasiwe n’inkubi y’umuga wiswe Hurricane Beryl mu kwezi kwa Kamena na Nyakanga uyu mwaka, wangije byinshi birimo inzu zasenyutse.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Guverinoma y’u Rwanda yatanze Ibihumbi 300 $ (arenga miliyoni 400 Frw) kuri buri Kirwa muri ibi bine bya Caribbean ari byo Grenada, Jamaica, Barbados ndetse na St. Vincent and the Grenadines.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ryagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama, rigira riti “U Rwanda rwitabye karame mu kwifatanya n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth mu gutera inkunga Ibihugu bya Commonwealth byagizweho ingaruka na Hurricane Beryl.”

Iri tangazo rigakomeza rigira riti Ni muri urwo rwego, 1 200 000 y’Amadolari ya US dollars azafasha Grenada, Jamaica, Barbados ndetse na St. Vincent na Grenadines.”

U Rwanda rwinjiiye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza Commonwealth muri 2009, ruza no kuwuyobora kuva muri Kamena 2022 kugeza muri Werurwe 2024, aho Perezida Paul Kagame yari Umuyobozi wawo.

U Rwanda rwatanze iyi nkunga yo kugoboka ibi Birwa, nyuma y’ukwezi kumwe rugobotse ibindi Bihugu, aho mu kwezi gushize kwa Nyakanga rwatanze inkunga ya toni 2 000 z’ibigori byo gufasha Ibihugu nka Zimbabwe na Zambia, byahuye n’amapfa akomeye.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ivuga ko u Rwanda ruzakomeza gutanga inkunga mu bushobozi bwarwo, ku rwego rw’ubufatanye mu ruhando mpuzamahanga ku Bihugu bizaba byahuye n’ibiza cyangwa byagize andi majye adasanzwe, nk’uko n’ubundi rwakomeje kubikora mu bihe byatambutse yaba mu karere ndetse no hanze yako.”

Uku gutabara abari mu kaga kandi byakunze kugaragazwa n’u Rwanda no mu bihe bya vuba, aho rwakomeje kwakira impunzi ziturutse muri Libya, ndetse rukaba rwari ruherutse kugirana amasezerano n’u Bwongereza yo kwakira abimukira n’abashaka ubuhungiro, nubwo aya yo yaje guhagarara adashyizwe mu bikorwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *