wex24news

Ukwiye kubanza gukira ubwawe mbere yo gukiza abandi – cardinal Kambanda

Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yagaragaje ko gufasha abandi gukira ibikomere bisaba ko umuntu ukiza abandi akwiye kubanza gukira mbere.

Antoine Cardinal Kambanda asanga kugirango ukize abandi ibikomere ukwiye kubanza kubikira ubwawe

Ibi yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo ku komorana ibikomere no kubaka ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa yatangiye kuva kuri uyu wa 26 Kanama kugeza ku wa 28 Kanama 2024.

Antoine Cardinal Kambanda avuga ko kwiyunga n’amateka umuntu yanyuzemo bimufasha gukira ibikomere ndetse akabasha no gutanga imbabazi ku bamwiciye umuryango.

Yabishimangiye mu kiganiro cyari kiyobowe na Padiri Donatien Twizeyumukiza umubozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali, yahuriyemo na Musenyeri Fillipe Rukamba wa Butare uherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, Soeur Uwamariya Immacule, Padiri Augustin Karekezi w’Umuyezuwiti na padiri Marcel Uwineza.

Bakoze ikiganiro kigamje gutanga ibitekerezo byo gukiza imitima

Antoine Cardinal Kambanda avuga ko uruhare rw’Abihayimana mu gukiza ibikomere bakwiye kubanza gukira ubwabo mbere yo gukiza abandi.

Umuhuza w’ikiganiro Padiri Donatien Twizeyumuremyi yabajije Cardinal uburyo umuntu ashobora guca mu mateka ashariririye ariko akabasha gufasha abandi kubaho bafite ubuzima.

Cardinal Antoine Kambanda yasobanuye ko ibyo umuntu yabigeraho mbere na mbere abanje kwiyunga n’Imana no kwiyunga n’amateka ye, akiyunga nawe ubwe.

Ati “Iyo tuvuze kwiyunga nawe ubwawe ni ukumenya ibikomere byawe noneho ukamenya uburwayi bwawe, ubumuga bwawe ndetse ukamenya aho ugeze, ko wakize cyangwa utonekara, iyo ukize nibwo uba ushobora gufasha abandi gukira”.

Ni ikiganiro cyagaragarijwemo ko kunga abandi bisaba kubanza ukiyunga nawe ubwawe

Yifashishije amateka u Rwanda rwanyuzemo yavuze ko iyo habayeho gusangira ubuzima n’ubuhamya bw’ibyo umwe yanyuzemo bifasha mu komorana ibikomere kuko usanga amateka mugenzi wawe agusangije ariyo akomeye kuruta ayawe.

Ati “Hari aho ugera ukabona ko atari wowe wababaye cyane icyo gihe ubabare bwawe ubushyira ku ruhande ugahumuriza mugenzi wawe. Mbigereranya no kujya kwa muganga ugasanga hari umurwayi urembye kukurusha wowe bikagufasha kwakira uburwayi bwawe”.

Cardinal Antoine Kambanda avuga ko mu gutega amatwi Abihayimana ndetse n’abandi bantu bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’Isanamitima, Ubumwe n’Ubudaheranwa bakwiye kujya bashyira ibintu byabo bibabaje ku ruhande kugira ngo abanze yumve undi ndetse anamufashe gukira.

Inama nyunguranabitekerezo ku kuvurana ibikomere no kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa yateguwe na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro (CEJP Rwanda) ku nkunga y’umushinga AGIAMONDO.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti, ‘Banyarwanda, Banyarwandakazi, dufatane urunana mu gukira ibikomere bidufashe kubaka Igihugu kirangwa n’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa’.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *