wex24news

Donald Trump wongeye kuvugwaho ibirego n’Ubashinjacyaha

Donald Trump wongeye kuvugwaho ibirego n’Ubashinjacyaha bwo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko ari ukuzura akaboze, hagamijwe kuyobya Abanyamerika bitegura amatora ya Perezida.

Trump yagize icyo avuga ku birego yongeye kuzamurwaho n’icyo abona bigamije

Ni nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe za America bugaragaje ko bugiye kongera gukurikirana Donald Trump wigeze kuba Perezida w’iki gihugu, ku birego bifitanye isano no kuba yaragerageje kwivanga mu matora yo mu 2020 nyuma yo gutsindwa na Joe Biden.

Ibi bije nyuma y’ukwezi, Urukiko rw’Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe za America rwemeje ko Donald trump afite ubudahangarwa bukomeye buhabwa Abakuru b’Ibihugu ku birego by’ibyaha bakoze mu gihe bari ku butegetsi.

Ibyo birego bishya bikubiyemo ibyaha bine Trump aregwa kuba yarakoze ubwo yiyamamarizaga umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2020 aho kuba ubwo yari ari kubutegetsi, ariko we arabihakana.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Truth Social, Trump yavuze ko ibyo birego bishya ari “ukuzura Akaboze hagamijwe kuyobya Abanyamerika” ku bijyanye n’amatora.

Uyu wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, mu gihe cya manda imwe, uri guhatanira kugaruka muri White House, yasabye ko ibi birego biteshwa agaciro vuba na bwangu.

Ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe za America buvuga ko ibyo birego bishya byamaze gushyikirizwa Abacamanza batoranyijwe kandi batigeze baburanisha imanza za Donald Trump zabanje, ngo harebwe niba hari ibimenyetso bihagije byo gukomeza kuburanisha uru urubanza.

Ni mu gihe Minisiteri y’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za America yirinze kugira icyo itangaza kuri ibyo birego bishya biregwa Donald Trump.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *