wex24news

Dosiye y’abafite akabari kabyiniragamo inkumi zambaye ubusa yagejejwe mu Bushinjacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruherutse guta muri yombi abarimo nyiri akabari kagaragayemo abakobwa babyinaga bambaye ubusa, rutangaza ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko abaregwa bakoreshaga abakobwa mu bikorwa by’ubusambanyi.

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku kabari kagaragayemo abakobwa babyina bambaye ubusa buriburi

Aba bantu batawe muri yombi mu ijoro rishyira ku wa 18 Kanama 2024, ubwo inzego z’umutekano zasangaga abantu 22 muri aka kabari kitwa Viga Edelweiss.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza, ndetse runakora dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo aba bantu, ikaba yaranashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Iyi dosiye ubu iregwamo abantu babiri, ari bo nyiri aka kabari ndetse n’uwagacungaga, yashyikirijwe Ubushinjacyaha mu cyumweru gishize tariki 23 Kanama 2024 nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko aba bantu babiri bakurikiranyweho icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi.

Dr Murangira kandi yavuze ko iperereza ry’ibanze ryakozwe kuri aba bantu n’aka kabari, ryagaragaje ko aba baregwa bakoreshaga abakobwa muri kariya kabari mu bikorwa by’ubusambanyi bagamije inyungu z’amafaranga.

Umuvugizi wa RIB yaboneyeho kugira inama abafite utubari kwirinda ibikorwa bigamije gushakira inyungu mu bandi nk’abakozi babo, babashora mu bikorwa nk’ibi by’ubusambanyi cyangwa ibindi biganisha ku bashakamo inyungu z’amafaranga.

Abaregwa baramutse bahamwe n’icyaha, bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *